Home

Tira Tigo: Uburyo bushya bwo guhamagara ukishyura nyuma


posted on Sep , 03 2010 at 18H 56min 21 sec viewed 8207 times
Nyuma y’aho bashyiriye ahagaragara ibiciro byabo bitangaje byo guhamagara amafaranga 10 ku munota ku muntu uri mu Rwanda ndetse n’amafaranga 30 ku munota guhamagara muri Amerika no muri Canada no kwandikirana sms mu mafaranga 3, ubu noneho TIGO yazanye ubundi buryo bushya bwo kuguriza abakunzi bayo ubundi bakishyura nyuma.
Nk’uko ushinzwe amasoko muri Tigo Nina Ndabaneze yabitangariye igihe.com, yavuze ko ubu buryo bushya buzorohereza abakiriya gukoresha services zabo bitabagoye, kabone n’iyo waba nta mafaranga usigaranye muri téléphone yawe ukaba wabasha guhamagara ukazishyura nyuma.
Tigo imaze kubona uburyo bwo gushirirwa na za inite bihangayikisha bamwe, yahisemo kuzana ubu buryo bwiswe Tira Tigo ku bafatabuguzi bayo bamaze nibura igihe cy’amezi atatu bakoresha umurongo wa Tigo, Tigo yazanye uburyo bwo kuguriza abafatabuguzi bayo bakishyura nyuma.
Dore uko bikorwa:
Kanda *444# ukurikizeho “OK” Hari amafaranga azahita ajya muri telefone yawe.
Ibyo bikunda ariko igihe nta amafaranga asigaye muri telefone ari hagati ya 0 Frw na 3 Frw; niba kandi nta mwenda utarishyura wa Tira Tigo icyo gihe bizakunda nta kabuza.
Gusa icyo twababwira ni uko amafaranga wagurizwa atarenga 80, ukishyura amafaranga 10, uko ukoresheje ubu buryo. Tigo kandi ubu niyo sosisete yonyine mu Rwanda ifite connexion yo mu rwego rwo hejuru )3.5G), ikaba ari nayo kandi yazanye mbere uburyo bwo kumva indirimbo wihitiyemo igihe uhamagawe.
image
image
<size value="vsmall">Tigo irakataje mu kwamamaza ibikorwa byayo</size>
Muri aya amezi atatu ashize twababwira ko abakiriya ba Tigo bikubye inshuro eshatu, kuko mu mpera z’ukwezi kwa Werurwe 2010 TIGO yari ifite abafatabuguzi ibihumbi 170, ariko mu mpera z’ukwezi kwa Kamena 2010 bari bamaze kugera ku bihumbi 530. RURA iragaragaza ko abitabira uruhando rw’itumanaho rikoresha imirongo ya Telefoni bazamutseho 17 %, bava kuri Miliyoni 2,7 bagera kuri Miliyoni 3.17 mu mezi atatu gusa, iyi mibare ikaba yarazamuwe cyane n’abitabiriye gutumanaho bakoresheje umurongo wa TIGO, mu gihe ibindi bigo by’itumanaho bikorera mu Rwanda byatakaje bamwe mu bakiliya babyo.
image
<size value="vsmall">Nina Ndabaneze ushinzwe amasoko muri Tigo hamwe na minisitiri w'intebe muri Expo 2010</size>
MUHIRWA Olivier/Igihe.com
Page:1 |
AuthorsComments
Page:1 |
by Unknown Posted 2010-09-27 09:32:06

eeeeeeeeeeeeh sha NINA afite icyanga kabisa!!!!!!!ndumva uuuuuuuuuhhh

0
bad  good




 
by jonmark Posted 2010-09-09 06:29:36

tigo irarenze na nina arakeye byobyo!

0
bad  good




 
by kibwa Posted 2010-09-06 01:07:46

oya rwose bose TIGO na NINA wasanga aribeza!!!!!!!
ariko nanjye ndimwiza sibyo Nina?

0
bad  good




 
by Unknown Posted 2010-09-04 07:21:54

mutugabanyirize kugiciro cya internet 3ofr par 1000bytes ni menshi peeee

0
bad  good




 
by murekiris Posted 2010-09-04 05:07:13

Ubundi utajya mu Tigo sinzi rwose kereka adakunda adakunda iterambere!
ariko mwebwe na igihe.com buriya ntakuntu ra?
muratwemeza.

0
bad  good




 
by urimwiza Posted 2010-09-04 02:38:09

Nina URI MWIZA uri mwiza Urimwiza urimwiza rekandabivuge ko urimwiza urimwiza na Tigo ni nziza na Tira tigo ni nziza n 'abakiriya ba tigo ni beza na service za Tigo ni nziza byose ni byiza.

0
bad  good




 
by tito.manzi Posted 2010-09-04 02:34:43

Oya modem yayo iracyatwiba

0
bad  good




 
by akaga Posted 2010-09-04 01:21:12

Nina Wowe na Tigo murarenze pe.Nawe ubwawe watuma umuntu agura simcard niyo waba udakunda Tigo.
Mukomeze mwereke abatwibaga ko mwaje muje muje kuturenganura.

0
bad  good




 
by Unknown Posted 2010-09-03 13:18:54

Nina actual uri mwiza pe

0
bad  good




 
by hezafierte Posted 2010-09-03 12:17:46

Je nta kindi nabitura uretse kuzababera umukiriya w 'inyangamugayo. Mbega tigo, ninguzanyo kweli!! Ndumiwe pe!!

0
bad  good




 
:) :D ;) :p
:lol: :euh: :( :o
:colere2: o_O ^^ :-°
Email Adress :
Place your comment here:
Choose your avatar:
  Advertisments
 
  Usefull Links
 
Partners