Home

New York: Isosiyete ibyaza amashanyarazi Gaz Methane mu kiyaga Kivu yahawe igihembo mpuzamahanga


posted on Jun , 13 2010 at 11H 45min 02 sec viewed 4218 times
Mu muhango wo gutanga ibihembo ku masosiyete yitwaye neza ku rwego mpuzamahanga wabereye I New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, isosiyete Kibuye Power Limited yatsindiye igihembo cya zahabu (Gold Trophy), nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Ibikorwa remezo, Vincent Karega.

Minisitiri Karega yatangarije The New Times dukesha iyi nkuru ko kuba iyi sosiyete icukura ikatunganya Gaz Methane mu kiyaga cya Kivu itsindiye kiriya gihembo ari ikimenyetso cy’uko noneho yemewe ku isi hose, yatangaje kandi ko bayihisemo kugirango ihabwe icyo gihembo mu gihe cyahatanirwaga n’amasosiyete menshi yo ku isi.

MInisitiri Karega yatangaje ko uriya mushinga wa Gaz Methane wo ku Kibuye uzafasha guverinoma kurenza ingufu z’amashanyarazi zikenewe, anavuga kandi ko Gaz Methane iramutse icukuwe neza yatuma u Rwanda ruba kimwe mu bihugu bicye bya Afurika byihagije mu mashanyarazi, ibi bikaba ngo byagira ingaruka nziza ku nganda ndetse no ku iterambere muri rusange.

Minisitiri Karega yavuze ko impamvu Kibuye Power Limeted ariyo yahawe igihembo ari ukubera imbaraga n’ubushake buyigaragaraho mu birebana n’iterambere, ikoranabuhanga ndetse no kubera urugero andi makompanyi akora ibijyanye n’ingufu ku isi.

Umuyobozi Mukuru wa Kibuye Power Limited ni we wakiriye kiriya gihembo, yatangaje ko kuri ubu bari kubasha gutunganya Megawati 35 ku munsi, izi zikaba zikwirakwizwa ku rwego rw’igihugu.

Hejuru ku ifoto:

Umuyobozi Mukuru wa Kibuye Power Limited, Alexis Kabuto, yakira igihembo

Foto: The New Times
Kayonga j.
Page:1 |
AuthorsComments
Page:1 |
by johnmigi Posted 2010-07-21 14:58:28

Wendahari ibyobihembo nibyo bizadushyikiriza umuriro w 'amashanyarazi tumaziminsi twarabuze naho abo babihawe nibagumye bifatire!

0
bad  good




 
by ammielgasarabwe Posted 2010-07-21 07:58:32

ariko se ibyo bihembo byo kubantu badakora igikorwa ngo kigaragare bite byabyo? Imvugo ikwiye kuba ingiro. What we want is the result not plans which does not mature.Aho iyo gas methane yavugiwe! kereka niba niba itegurirwa ubuvivi bwacu.

0
bad  good




 
by mykarangwa Posted 2010-06-14 05:30:21

I like this, n'abandi mukomereze ho. ariko kandi uwo muriro uva mu mazu nimugire muwuhingutse naho ubundi izuba rizaduhuma amaso kubera kuyahoza mu kirere.

0
bad  good




 
:) :D ;) :p
:lol: :euh: :( :o
:colere2: o_O ^^ :-°
Email Adress :
Place your comment here:
Choose your avatar:
  Advertisments
 
  Usefull Links
 
Partners