Home

U Rwanda ku mwanya wa 7 mu bihugu biteza imbere ishoramari muri Afurika


posted on Jun , 29 2011 at 09H 28min 20 sec viewed 5392 times
Mu bushakashatsi bwakozwe ndetse bugashyirwa ahagaragara n’Ikigo 'Africa Business Panel' cy’Inzobere mu ishoramari, u Rwanda rwashyizwe mu bihugu 10 biza imbere mu korohereza ndetse no kureshya abashoramari kuri uyu mugabane w’Afurika.

Ubu bushakashatsi bwakozwe ku bikorwa by’ishoramari 800 bikomeye ndetse by’indashyikirwa muri Afurika bugaragaza ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu byabashije gutera intambwe igaragara kubera korohereza no gufasha abashoramari baturutse impande n’impande ku isi.

Ogo Ibok, Umyobozi Mukuru wa kimwe mu bigo bikomeye muri Nigeria kitwa SENCE (Skill Enhancement Centre) agavuga ku bihugu 10 bya mbere byagaragaje ubudahangarwa mu ishoramari yagize ati: “Kuri ubu u Rwanda ruragagara nka kimwe mu bihugu byateye intambwe igaragara kandi ruracyakomeje kuzamuka ku ntera ishimishije.”

Akomeza agira ati: “U Rwanda rwagaragaje ko rushishikajwe cyane no kuzamura ubukungu bwarwo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”

Uru rutonde kandi rugaragaza ko akarere ka Afurika y’Iburasirazuba kamaze kwanikira utundi muri Afurika yose kuko usibye u Burundi bwonyine butagaragara kuri uru rutonde ibindi ibihugu, ni ukuvuga u Rwanda, Uganda, Kenya na Tanzaniya biza mu myanya 10 ya mbere mu bihugu 53 bigize Afurika nzima.

Inzobere mu bikorwa by’ishoramari Nicholas Sowden avuga ku bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba yagize ati:” Ubukungu bw’ibi bihugu bwarazamutse ku buryo bugaragara muri iyi myaka 3 ishize nyuma y’aho bitangiriye gushyira imbaraga mu muryango ubihuje wa East African Community.”

Nicholas Sowden kandi atangaza ko kuba ibi bihugu biza mu icumi bya mbere byorohereza ishoramari ari uko byashoboye bikora iyo bwabaga mu kongera amahirwe n’icyizere cyinshi ku bashoramari bo mu nzego zitandukanye zirimo uburezi, ikoranabuhanga, ubucuruzi, ubukerarugendo n’ibindi.

Kuri uru rutonde rugaragaza ko Afurika y’Epfo, Nigeriya na Kenya biza mu myanya ya mbere muri Afurika mu korohereza abashoramari.

Na none kandi Angola, Tanzania, Botswana, Ghana, Uganda na Mozambique nabyo biza mu bihugu 10 bya mbere bigirirwa icyizere cyinshi cyo gushorwamo imari kubera gahunda na politiki nziza byihaye mu kongera no kureshya ishoramari.

Dore uko uru rutonde rwifashe nk’uko byatagajwe na International Investor Community:

1. Afurika y’Epfo
2. Nigeria
3. Kenya
4. Ghana
5. Angola

6. Tanzania
7. Rwanda
8. Botswana
9. Uganda
10. Mozambique

Ruzindana RUGASA
Page:1 |
AuthorsComments
Page:1 |
by shumpaul98 Posted 2011-06-29 02:53:08

I proud of Rwanda.

0
bad  good




 
by Unknown Posted 2011-06-29 02:52:55

sawa sawa. ariko nuwanga urukwavu ajye yemera ko ruzi kwiruka. igihugu nka Ghana kimaze kwihagararaho munego nyishi. ubutahe nitwe hejuru.

0
bad  good




 
:) :D ;) :p
:lol: :euh: :( :o
:colere2: o_O ^^ :-°
Email Adress :
Place your comment here:
Choose your avatar:
  Advertisments
 
  Usefull Links
 
Partners