Kuri uyu wa Mbere tariki 27 Kamena 2011, nibwo umushinga w’igihugu wo korohereza ishoramari mu Rwanda RICP(Rwanda Investment Climate Project) wamuritse ibyo wagezeho mu nshingano wari warahawe ari zo guteza imbere gahunda yo kwandikisha ubutaka, kuzamura ubutabera bw’ubucuruzi ndetse no kwihutisha serivisi yo kwandikisha ibigo by’ubucuruzi.
Uyu mushinga washyizweho mu mwaka wa 2007, ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda n’ikigo gishinzwe korohereza ishoramari muri Afurika(ICF).
Mu ijambo rye, Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Francois Kanimba, yashimiye uburyo uyu mushinga wageze ku nshinganio zawo ndetse anashimira abafatanyabikorwa nka ICF babigizemo uruhare.
Yakomeje avuga ko leta y’u Rwanda ishishikariye kurushaho korohereza ishoramari, mu rwego rwo kuzamura ubucuruzi ndetse no kugabanya ubukene, kugira ngo mu mwaka wa 2020 u Rwanda ruzabe rumaze kuva mu bihugu bikennye ku isi.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, Umuhuzabikorwa w’uyu mushinga, Odette Uwamariya yatangaje ko RICP yari ifite inshingano zo gufasha ikigo cy’igihugu gishinzwe ubutaka, ikigo cy’igihugu cy’iterambere(RDB) ndetse n’urukiko rw’ubucuruzi, hagamijwe kunoza imikorere mu korohereza ishoramali mu Rwanda.
Yakomeje avuga ko n’ubwo manda y’uyu mushinga yarangiye, gahunda zatangijwe zizakomeza gushyirwa mu bikorwa mu bigo bitandukanye ndetse ko hashobora kuzabaho icyiciro cya kabiri cy’uyu mushinga.
Omari Issa uyobora ikigo kigamije korohereza ishoramali muri Afurika(ICF) ari nacyo cyateye inkunga uyu mushinga, asanga RICP yarageze ku nshingano zayo.
Yasobanuye ko kuva aho uyu mushinga ugiriyeho, igiciro cyo kwandikisha ikigo cy’ubucuruzi mu Rwanda cyamanutse ndetse n’umubare w’abandikisha ibikorwa byabo ukiyongera. Yokomeje avuga ko mu bijyanye n’ubutabera bw’ubucuruzi, umubare w’imanza zicibwa wiyongereye ku buryo bugaragara naho ku bijyanye no kwandikisha ubutaka, ubu bisigaye bitwara iminsi 55 mu gihe mbere byafataga umwaka urenga.
Mu mwaka wa 2010, Raporo ya Banki y’Isi yagaragaje ko u Rwanda rwavuye ku mwanya w’167 ukagera k’uwa 67 mu korohereza abashoramari, naho muri 2011 u Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa 58.
Kuri ubu guhabwa inyandiko zikwemerera gukora ubucuruzi mu Rwanda bitwara umunsi umwe gusa, mu gihe ikigereranyo cyerekana ko mu bihugu bya Afurika bitwara byibura iminsi 45, ndetse na 13 mu bihugu bikize.
Umuyobozi wa RICP UMWAMARIYA Odette
Umuyobozi Mukuru wungirije wa NLC,Eng. Didier SAGASHYA
Louise Kanyonga(RDB) ashyikirizwa ibitabo na Minisitiri Kanimba
Minisitiri Kanimba ashyikiriza ibitabo Sam Rugege wo mu Rukiko rw'Ikirenga
Minisitiri Kanimba ashyikiriza impano Neville
Neville Isdell na Issa Omari
Ifoto y'urwibutso
Foto:MINICOM
Ishimwe Samuel