Umunsi ku wundi ibyiza bitatse u Rwanda n'ibirugize bikurura ba mukerarugendo bigenda byongerwa ibindi bikavugururwa. Icyumweru kirashize Urukari nk’imwe mu Ngoro ndangamurage z’u Rwanda, rwongerewe agaciro rukarushaho kuba ahantu nyaburanga ndangamateka habereye gusurwa.
Kuva na kera na kare, mu gihe kigana isozwa ry’ubukoloni no mu gihe cyose cyakurikiyeho nka Repubulika, Urukali rw’i Nyanza rwakomeje gufatwa nk’ahantu hibutsa amateka, cyane cyane ay’umwami n’ibihe bye.
N’ubwo i Nyanza atariho abami bose batwaye u Rwanda batuye, magingo aya hari inzu igaragaza uko iy’umwami yabagamo yari iteye, hakaba kandi n’inzu yubatswe mu buryo bwa kizungu yasizwe n’umwami Mutara wa Gatatu Rudahigwa Karoli Lewo Petero. Izi ngoro zombi ziri mu Rukali ahari inzu Ndangamurage y’amateka ya kera, y’u Rwanda rwo hambere.
Uretse izo nzu, habarizwa itorero Urugangazi ribyina Kinyarwanda, kandi mu miririmbire n’imibyinire yabo bagashushanya byinshi byahoze mu muco w’i Rwanda.
Muri byinshi bisanzwe bitatse iyi Ngoro Ndangamurage, kuwa 14 Kamena uyu mwaka hongewemo inka z’Inyambo, hatahwa umushinga wiswe “Irembo Ritaha Inyamibwa”. Izi nka z’inyambo zagendaga zikendera gahoro gahoro, hafi yo kuzimira; nyamara ari zimwe mu zarangaga ibwami.
Uburyo ziteye n’uko ziteze amahembe ubwabyo biba bibereye ijisho. Mu birori byabaga ibwami kandi, buri gihe hamurikwaga n’inyambo, mu gihe ubu tumenyereye gusa imyiyereko (défilé) ikorwa n’abantu.
Mwihere amaso inyambo muzajya musanga i Nyanza mu Rukali
Tugarutse gato ku muhango w’imurika ry’izi nyambo zigarutse mu Rukali, hakozwe kandi herekanwa na byinshi byibutsa kandi bigakumbuza u Rwanda rwareze abo twashibutse.
Ibyansi n'ibisabo ni bimwe mu byarangaga urugo ruzira ubworo, ruhorana amata ku ruhimbi
Abanyarwandakazi bamye ari abahanga mu buboshyi bw'ibikoresho bakeneraga (Ibiseke, ibyibo, inkoko, inkangara, imisambi,...)
Gucanira inka biracyashoborwa na bake
Nta waberwa nk'uwambaye gakondo k'i Rwanda (Ku ifoto mu mishanana: Minisitiri w'Umuco,Mitali Protais)
Hagati ya bose: Madamu Nzayisenga Sofiya, umukobwa wa Kirusu Tomasi
Kwirwanaho ntibyagombaga Karate, Kungufu na Bogisi. Inkoni yagiraga abahanga bayo
Wumvise aho avuga Ikinyarwanda, wasesa urumeza
Izina Rosette Rugamba rifite icyo rivuze mu bukerarugendo na za Pariki (Mu Rwanda)
Uko ingoma yaremwaga, uko umuvure waramvurwaga
Izi nizo mpuzu (zikoze mu biti) mujya mwumva, kandi nibo bazikorera
Ibikorwa nk’ibi n’ibindi binyuranye byo kurimbisha no kongerera agaciro Inzu Ndangamurage z'urwa Gasabo biracyategurwa n'ahandi, bishyizwemo imbaraga n’Ikigo cy'igihugu Gishinzwe Inzu Ndangamurage z’u Rwanda hamwe na Minisiteri y'Urubyiruko, Umuco na Siporo.
Ku ruhande rw'Ikigo cy'igihugu gishinzwe inzu Ndangamurage z'u Rwanda (INMR), kimwe mu byagaragaye umunsi w'ibirori kandi bamwe mu bo twaganiriye bakifuza ko cyakwitabwaho ni uburyo bwo kwakira abantu, kubayobora no kubaha amakuru (PR & Protocol Services) Kuko imikorere idakwiye n'imyifatire idashamaje yahagaragaye kuri uru rwego itatanga isura nziza ku Banyarwanda muri rusange n'Abanyamahanga by'umwihariko bazasura inzu ndangamurage z'u Rwanda.
Foto: Jacky & Manzi (INMR)
Story: NTWALI John Williams