Fata neza amenyo yawe, inama ku bakuru n`abato
posted on May , 11 2010 at 11H 18min 09 sec viewed 16103 times
Isuku yo mu kanwa n`amenyo tutayibagiwe ni ngombwa cyane kuva umuntu akiri umwana kuko bituma azahorana amenyo meza igihe kire kire. Ibyo ariko ni ngombwa kumenya uko bikorwa. Abato n`abakuru, mbese mwaba mwoza neza amenyo yanyu buri munsi ?
Uko wogesha uburoso
Ibyo utagomba gukora
Kogesha uvana ibimoso ujyana iburyo, ugarura iburyo ujyana ibumoso !
Uko byakagombye gukorwa
Koza mu buhagarike, mbese uvana ku menyo yo hejuru ujyana hasi, cyangwa uvana ku menyo yo hasi ujyana kuyo hejuru. Ukamenya ko buri ryinyo ryagezeho uburoso. Koza amenyo bifata igihe ugereranyije nk`iminota 2, si byiza kujya hasi yayo cyangwa kuyirenza bikabije.
Amako y`uburoso (toothbrush)
Ibyo utagomba gukora : guhitamo uburoso bufite umutwe munini kandi bufite ubwoya (aho kogesha) bukomeye cyane.
Uko byakagombye gukorwa : hitamo uburoso bufite agatwe gatoya kuko byoroha kugera ku menyo y`inyuma (ibijigo), cyangwa na za muzitsa ku bazifite. Irinde uburoso bufite amoya akomeye, hitamo ubufite amoya yoroshye kuko yoza neza amenyo kandi yoza n`ishinya (gum) nta kuyibabaza.
Ku bato : ni byiza ko bagurirwa uburoso bufite igiti kigonze (curved)
Umuti w`amenyo (toothpaste)
Ibyo utagomba gukora : umuti umwe ku muryango wose.
Uko byagakozwe : buri kigero cy`imyaka kigira umuti wacyo, kuko nk`abana bato bari munsi y`imyaka 6 ntibemerewe gukoresha umuti urimo Fluor (fluorine), kandi biba byanditse ku gikarito cy`uwo muti. Ni ngombwa rero kubyitondera.
Inshuro zo koza amenyo
Ku bantu bakuru, bagomba koza amenyo yabo buri gihe bamaze kurya, ni ukuvuga byibuze gatatu ku munsi.
Niba ifunguro rya mu gitondo murifatira ku kazi, itwaze uburoso n`umuti w`amenyo kugira ngo numara kurya woze amenyo yawe.
Abana bagomba koza amenyo bamaze kurya ifunguro rya mu gitondo, na nimugoroba mbere yo kuryama.
Ibindi bikoresho by`isuku yo mukanwa
Hari utugozi (dental floss) banyuza mu menyo hagati, natwo dufasha mu gusukura amenyo.
Hari n`amoko y`uburoso akoresha umuriro (electric), ayo ngayo yoza neza kurusha ayasanzwe.
AICHA UWAMAHORO
|