Ahabanza Amakuru Abo turibo Amamaza Twandikire Umuryango Mail
Ibirimo
RDB Ads
BPR Ads
QQP Ads
Radio Izuba
Radio Flash
RSS Feed
Google Ads
Umuryango
igihe.com ifite Abanyamuryango
3800
. : : Iyandikishe : :
IndwaraAstuces

Kwirinda biruta kwivuza, uburyo bwiza bwo gukumira kanseri y’ibere


posted on Sep , 03 2010 at 09H 34min 43 sec viewed 16631 times



Nyuma ya kanseri z’uruhu, ndetse n’iy’ibihaha, kanseri y’ibere ni iyo ikurikiraho mu kwibasira igitsinagore. Ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko kanseri y’ibere mu mwaka w’2004 yahitanye abantu bagera ku 519 000 ku isi hose. Nubwo iyi ndwara yisasiye abatari bake ishoboro gukumirwa mu buryo butandukanye. Uburyo bwa mbere bwiza kandi buhendutse ni igenzura ngaruka kwezi umuntu yikorera ku giti cye (auto-examen / breast self-examination).

Kwisuzuma amabere bikorwa inshuro imwe mu kwezi nyuma y’imihango kuko aribwo ibere riba ritabyimbye kandi nta n’ububabare rifite. Nyuma ya meno pause, kwisuzuma bikorwa umunsi uwo ari wo wose, ariko bikaba ngaruka kwezi. kwisuzuma bituma usobanukirwa ibere kuburyo bw’umwihariko bityo impinduka yose ibaye igatahurwa vuba.

Bikorwa Bite?

Hagarara imbere y’indorerwamo


image

Hagarara imbere y’indorerwamo, amaboko amanutse ku mubiri. Itegereze kandi ugereranye ingano n’imiterere y’amabere yawe. Urasanga atangana. Ibyo rwose birasanzwe. Suzuma niba hari impinduka ziba uko iminsi ihita.

2. itegereze neza buri ruhande

image

Ihindukize maze urebe buri ruhande rw’ibere. Reba neza niba nta mpinduka idasanzwe ihari mu ngano y’amabere, cyangwa se ku ruhu rw’ayo. Suzuma niba nta twobo turiho cyangwa se niba ibere ritatukuye (peau d’orange).

3. Zamura amaboko.

image

Uzamuye amaboko ngenzura buri bere. Ubu buryo bufasha kumenya neza imiterere y’imoko. Ukizamuye amaboko ihindukize iburyo witegereze ubundi wongere wihindukize ibumoso.

4. ifate mu mayunguyungu (les mains sur les hanches).

image

Rambika ibiganza ku mayunguyungu, ubundi urege agatuza. Ibi bituma ukwedura umubiri ku buryo wahita urabukwa impinduka iyo ari yo yose ku ruhu. Ihindukize iburyo ndetse n’ibumoso.

5. Ryama Ugaramye.

image

Ryama ahantu harambuye, ubundi ushyira umusego mu nsi y’ukuboko kw’ibumoso, maze ikiganza cy’ibumoso ugishyire mu nsi y’irugu, nuko ukoreshe ukuboko kw’iburyo kugenzura ibere urikandakanda.

image

Ikiganza kirambuye , suzuma ibere urizenguruka kandi ugana ku imoko. Kanda gahoro gahoro ariko kandi ushyira imbaraga ku mitwe y’intoki (la pointe des doigts). Umviriza neza niba nta tubyimba twaba turi mu ibere.

6.Hafi y’ukwaha



image

Noneho suzuma hagati y’ibere n’ukwaha ukoresheje ikiganza. Kanda kanda gahoro ushyira imbaraga mu mitwe y’intoki, zitambagize hose, ari nako wumviriza niba nta tubyimba turi mu gace k’ukwaha. Nyuma yo gusuzuma ibere rimwe zamura ukundi kuboko maze usuzume n’irindi. Ibi bikorwa wicaye cyangwa se uryamye.

7.Kanda imoko



image

Bwa nyuma kanda imoko gahoro, urebe niba hari igisohokamo. Niba hagize igisohoka itegereze ibara ukoresheje agatambaro k’umweru, kandi wihutira kujya kwa muganga.

Iyo umaze gusuzuma ibere rimwe jya wibuka no gukurikizaho irindi.

Ibimenyetso bya kanseri y’ibere

-Akabyimba mu ibere: 80% bya kanseri y’ibere zitahurwa ari uko umugore cyangwa umukobwa yumvise akabyimba mu ibere.

-Ibere rishobora guhinduka mu ngano (size), mu miterere (shape), ku ruhu (skin dumpling), imoko ikicurika, cyangwa se ikagira ibyo isohora (nipple discharge).

-Ububare n’abwo ni ikimenyetso simusiga cya kanseri y’ibere, uretse ko bushobora no guterwa n’ibindi bibazo by’amabere.

Ububyimbe buvanze n’ububabare, ibere rikaba rishyushye kandi rikanahisha (peau d’orange).

=Gutukura kw’ibere bivanze no gushishuka imoko. Uko iminsi ihita uburyaryate n’uburibwe bigenda byiyongera, ndetse n’imoko ikazageraho isohora amashyira.

Hari ubwo kanseri ikwirakwira no mu bindi bice by’umubiri, bityo ibimenyetso bizatandukana bitewe n’agace izaba iherereyemo. Ibyo bice ni nk’amagufa, umwijima, ibihaha, n’ubwonko. Ibi bikurikirwa no guta ibiro byinshi mu buryo butumvikana, kugira umuriro no guhinda umushyitsi. kanseri yakwirakwiye ishobora no gutera ububabare mu magufa no mu ngingo.

image

Kanseri y’ibere idakira

Icyitonderwa:

Bene ibi bimenyetso bishobora no kuba byaterwa n’izindi ndwara zitari kanseri y’amabere. Buri mpinduka mu ibere ntabwo iba ishyira kanseri y’ibere.

Ni bande bibasirwa cyane na kanseri y’ibere ?

=Igitsina gore cyane cyane nyuma y’imyaka 40. Bitavuze ko n’abagabo batayirwara gusa ntibikunze kuba.

=Kuba hari uwo mu muryango wawe wayirwaye, uba ufite ibyago bingana na 62% byo kuyirwara.

=Abafata indyo igizwe n’ibinure byinshi (a high fat diet).

=Abanywa inzoga nyinshi.

=Abafite umubyibuho ukabije.

=Abafite amajene (genes) ya kanseri ariyo: BRCA1 na BRCA2, bafite ibyago tugenekereje biri hagati ya 30% na 40% byo kurwara kanseri y’ibere.

=abanywa itabi

=abadakora imyitozo ngororangingo.

Abagira imisemburo yivumbagatanya cyane.

Komeza urinde amabere yawe ukora ibi bikurikira:

-Mu gihe ukora imyitozo ngororangingo, jya wambara umwenda w’imbere ufashe amabere neza (soutien-gorge approprié).

-Rya indyo yiganjemo vitamin E, A, na B12.

-Guhera ku myaka 40, koresha ikizame cya mammogram buri mwaka.

-Hagati y’imyaka 20 na 30 isuzumishe kwa muganga, nibura inshuro ---=Impunduka idasanzwe mu ibere ihutire kuyibwira muganga.

Ukeneye ubufasha ni he wabariza?

Ukeneye kumenya bisumbyeho kanseri y’amabere cyangwa se wifuza ubujyanama ushobora kugana Breast cancer initiative Africa inc Rwanda ikorera muri CHUK, cyangwa se ukandika Madame Christine umujyanama ubishinzwe kuri e-mail: christrusa@yahoo.com

Hifashishijwe igitabo: Bien-être au féminin cya Lidia La Marca.

Foto: Bien-être au féminin

Laure Rurangwa
facebook
More Articles | >>View all news in this category
Wari uzi ko mu misego habamo mikorobe nyinshi mu buryo utacyeka ?
 
Imibare: ubwandu bwa sida mu rwanda bumaze kugabanuka
 
Kigali: ubutabazi bw’ibanze buzatanga umusanzu ku kugabanya impfu z’abana bato
 
Niyo naba ngiye gupfa sinakongererwa amaraso- umuyoboke w’idini ry’abahamya ba yehova
 
Umubare w’abarwayi b’indwara ya kanseri y’ibere ukomeje kwiyongera
 
Nta mpamvu ikwiye gutuma umwana w’ umunyarwanda avukana ubwandu bwa sida- minisitiri binagwaho
 
Kudakoresha amavuta atukuza birinda ingaruka zitari nke
 
Karongi: ingamba nshya zo kurinda ko abana banduzwa virusi itera sida na ba nyina
 
Buri mwaka mu rwanda hagaragara abarwayi b’ igituntu bakabakaba 8000- dr. gasana
 
Page:1 |
AuthorsComments
Page:1 |
by mumy2020 Posted 2010-09-03 07:11:22

murakoze cyane mukomeze mutugire inama naho ubundi yazatumara




 
:) :D ;) :p
:lol: :euh: :( :o
:colere2: o_O ^^ :-째
Email Adress :
Place your comment here:
(Maximum characters: 1000)
You have characters left.
Choose your avatar:
Copyright © 2009 - 2010 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved
Ibyerekeye iyubahirizwa ry’ubuzima bwite (Privacy policy) | Uburyo bw'imikoreshereze (Terms of use)
Our blog : http://igiheltd.blogspot.com