Ahabanza Amakuru Abo turibo Amamaza Twandikire Umuryango Mail
Ibirimo
RDB Ads
BPR Ads
QQP Ads
Radio Izuba
Radio Flash
RSS Feed
Google Ads
Umuryango
igihe.com ifite Abanyamuryango
3800
. : : Iyandikishe : :
Amakuru atandukanyeHirya no hinoUtuntu n'utundiUyu munsi mu mateka

Bimwe mu byaranze tariki 29 kamena mu mateka


posted on Jun , 29 2011 at 07H 41min 21 sec viewed 2398 times



Tariki 29 Kamena ni umunsi w’180 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 185 uyu mwaka ukagera ku musozo.

Bimwe mu byaranze uyu munsi

1534: ubwo Jacques Cartier yabaye umunyaburayi wa mbere wageze ku kirwa cya Prince Edward.

1880: U Bufaransa bwigaruriye ikirwa cya Tahiti.

1974: Isabel Peron yarahiriye kuba Perezida wa mbere w’ umugore wa Argentine asimbuye umugabo we Juan Peron wari urwaye cyane ndetse aza gupfa nyuma y’ iminsi ibiri.

1976: Ibirwa bya Seychelles byabonye ubwigenge, byibohora ubukoloni bw'igihugu cy’ u Bwongereza. Ni igihugu kigizwe n’ibirwa bigera ku ijana na cumi na bitanu biri mu Nyanja y’u Buhinde, mu Majyaruguru y’ikirwa cya Madagascar.

2002: habaye intambara yo mu mazi hagati y’ amato ya Koreya ya Ruguru n'iy'Epfo, abasirikare batandatu ba Koreya ya Ruguru bahasize ubuzima ndetse n’ ubwato bwabo burarohama.

2006: Urukiko rw’ikirenga rwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika rwatangaje ko umugambi wa Perezida George W. Bush wo kugeza imfungwa zo muri gereza ya Guantanamo mu nkiko za gisirikare binyuranyije n’amategeko ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ndetse n'ayo ku rwego mpuzamahanga.

2007: Havumbuwe imodoka ebyiri zikoreye ibisasu hafi y’ihuriro ry’imihanda rya Piccadilly Circus rwagati mu Mujyi wa London.

Bamwe mu bavutse uyu munsi

1858: George Washington Goethals, wari umusirikare w’inzobere wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

1945: Chandrika Kumaratunga, wabaye Perezida wa Sri Lanka.

1978: Nicole Scherzinger, umuhanzi w’umuririmbyikazi ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika

Bamwe mu batabarutse uyu munsi

1509: Lady Margaret Beaufort, Nyina w’umwami w’u Bwongereza Henry VII

1875: Ferdinand I, umwami w’Abami wa Austria.

1992: Mohammed Boudiaf, wabaye Perezida wa Algeria.

Mohamed Boudiaf yavukiye ahitwa M'Sila mu gihugu cya Algeria mu muryango ufite isano ya bugufi n’i bwami. Yabaye umwe mu bantu b’imena bashinze umutwe wa politiki FLN (Front de Libération Nationale) wagejeje iki gihugu ku bwigenge mu ntambara yamaze igihe kigera ku myaka umunani ( kuva mu 1954 kugera 1962).

SHIKAMA Dioscore
facebook
More Articles | >>View all news in this category
Igihugu cya israel cyigaruriye uburasirazuba bwa yeluzalemu(tariki 28 kamena mu mateka)
 
Ubwo air france itwaye abayahudi yafatirwaga bugwate i entebbe (tariki 27 kamena mu mateka)
 
Ubwo kiliziya gatolika yagiraga aba papa babiri (tariki 26 kamena mu mateka)
 
Ubwo papa cornelius yicwaga aciwe umutwe (tariki 25 kamena mu mateka)
 
Ubwo indirimbo o canada yaririmbwaga bwa mbere(tariki 24 kamena mu mateka)
 
Ubwo igihangange zinedine zidane yavukaga (tariki 23 kamena mu mateka)
 
U budage bwigaruriye leta zunze ubumwe z’abasoviyete (tariki 22 kamena mu mateka)
 
Ubwo umunyurabwenge (philosophe) jean-paul sartre yavukaga (tariki 21 kamena mu mateka)
 
Ubwo hatangizwaga umurongo wa telefoni itukura hagati y'amerika n'abasoviyete (tariki 20 kamena mu mateka)
 
Page:
AuthorsComments
Page:
:) :D ;) :p
:lol: :euh: :( :o
:colere2: o_O ^^ :-째
Email Adress :
Place your comment here:
(Maximum characters: 1000)
You have characters left.
Choose your avatar:
Copyright © 2009 - 2010 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved
Ibyerekeye iyubahirizwa ry’ubuzima bwite (Privacy policy) | Uburyo bw'imikoreshereze (Terms of use)
Our blog : http://igiheltd.blogspot.com