Bimwe mu byaranze tariki 29 kamena mu mateka
posted on Jun , 29 2011 at 07H 41min 21 sec viewed 2398 times
Tariki 29 Kamena ni umunsi w’180 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 185 uyu mwaka ukagera ku musozo.
Bimwe mu byaranze uyu munsi
1534: ubwo Jacques Cartier yabaye umunyaburayi wa mbere wageze ku kirwa cya Prince Edward.
1880: U Bufaransa bwigaruriye ikirwa cya Tahiti.
1974: Isabel Peron yarahiriye kuba Perezida wa mbere w’ umugore wa Argentine asimbuye umugabo we Juan Peron wari urwaye cyane ndetse aza gupfa nyuma y’ iminsi ibiri.
1976: Ibirwa bya Seychelles byabonye ubwigenge, byibohora ubukoloni bw'igihugu cy’ u Bwongereza. Ni igihugu kigizwe n’ibirwa bigera ku ijana na cumi na bitanu biri mu Nyanja y’u Buhinde, mu Majyaruguru y’ikirwa cya Madagascar.
2002: habaye intambara yo mu mazi hagati y’ amato ya Koreya ya Ruguru n'iy'Epfo, abasirikare batandatu ba Koreya ya Ruguru bahasize ubuzima ndetse n’ ubwato bwabo burarohama.
2006: Urukiko rw’ikirenga rwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika rwatangaje ko umugambi wa Perezida George W. Bush wo kugeza imfungwa zo muri gereza ya Guantanamo mu nkiko za gisirikare binyuranyije n’amategeko ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ndetse n'ayo ku rwego mpuzamahanga.
2007: Havumbuwe imodoka ebyiri zikoreye ibisasu hafi y’ihuriro ry’imihanda rya Piccadilly Circus rwagati mu Mujyi wa London.
Bamwe mu bavutse uyu munsi
1858: George Washington Goethals, wari umusirikare w’inzobere wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
1945: Chandrika Kumaratunga, wabaye Perezida wa Sri Lanka.
1978: Nicole Scherzinger, umuhanzi w’umuririmbyikazi ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika
Bamwe mu batabarutse uyu munsi
1509: Lady Margaret Beaufort, Nyina w’umwami w’u Bwongereza Henry VII
1875: Ferdinand I, umwami w’Abami wa Austria.
1992: Mohammed Boudiaf, wabaye Perezida wa Algeria.
Mohamed Boudiaf yavukiye ahitwa M'Sila mu gihugu cya Algeria mu muryango ufite isano ya bugufi n’i bwami. Yabaye umwe mu bantu b’imena bashinze umutwe wa politiki FLN (Front de Libération Nationale) wagejeje iki gihugu ku bwigenge mu ntambara yamaze igihe kigera ku myaka umunani ( kuva mu 1954 kugera 1962).
SHIKAMA Dioscore
|