Mu gace ka Karzan ho mu ntara y’u Burusiya, umugore Fagilyu Mukhametzyanov w’imyaka 49 y’amavuko nyuma yo gukurwa mu bitaro byemeje ko yitabye Imana yajyanywe mu rugo gutegura umurambo no gushyingurwa nyuma y’igihe kigeze ku munsi. Yaje kugaruka mu buzima ariko yongera kwitaba Imana mu minota mike nyuma yo kugarurwa mu buzima.
Nk’uko Daily mail ibitangaza mu gihe abavandimwe n’inshuti barimo bamuvugira amasengesho no kumusezeraho, yaje kugarura ubuzima ahaguruka asakuza cyane ndetse atewe ubwoba no kuba ari gushyingurwa, nubwo bitamaze igihe kirekire kuko yongeye gushiramo umwuka mu minota itarenze 15.
Fagilyu Mukhametzyanov ari kumwe n'umugabo we Fagili
Yahise asubizwa mu bitaro mu buryo bwihuse cyane abaganga bagitangira kumwitaho arongera ashiramo umwuka, iyi nshuro bwo ntabwo arongera guhaguruka aho bivugwa ko noneho yitabye Imana.
Umubiri wa Mukhametzyanov ku musambi nyuma yo kwitaba Imana ku nshuro ya kabiri
Nyuma yo kubona ibi umugabo we Fagili Mukhametzyanov w’imyaka 51 y’amavuko, yari yabwiye n’abaganga ko umugore we yapfuye azize guhagarara k’umutima, yaje gutangaza ati: “Ndababaye cyane kandi nkeneye ibisobanuro n’ibisubizo kuko abaganga ubwabo nibo banyibwiriye ko yapfuye, iyo bamwitaho uko bikwiye ubu aba akiri muzima.”
Umuvugizi w’ibitaro Minsalih Sahapov yatangaje ko kugeza ubu bagikora iperereza ngo bamenya neza byaragenze bite.
Simbi