Ahabanza Amakuru Abo turibo Amamaza Twandikire Umuryango Mail
Ibirimo
RDB Ads
BPR Ads
QQP Ads
Radio Izuba
Radio Flash
RSS Feed
Google Ads
Umuryango
igihe.com ifite Abanyamuryango
3800
. : : Iyandikishe : :
Amakuru atandukanyeHirya no hinoUtuntu n'utundiUyu munsi mu mateka

Bugesera: Maranyundo Girls School yeguriwe Abenebikira


posted on Nov , 12 2010 at 07H 21min 30 sec viewed 10350 times



Kuri uyu wa kane tariki 11 Ugushyingo 2010, mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Nyamata habereye umuhango w’ihererekanya ry’ikigo cyigisha abana b’abakobwa Maranyundo Girls Shool, kiva mu maboko y’umuryango w’Abanyamerika Maranyundo Initiative ucyegurira umuryango w’Abihayimana gatolika w’Abenebikira. Uwo muhango ukaba wari witabiriwe n’Umufasha wa Perezida wa Repubulika Madamu Jeanette Kagame.

Mu bafashe amagambo bose, yaba umukuru w’ umuryango w’abenebikira, Umuyobozi w’akarere ka Bugeaera Rwagaju Louis, n’umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi bwana Hareramungu Mathias, bashimiye umuryango Maranyundo Initiative, ku bugiraneza bagize baza gufasha abana b’abakobwa b’Abanyarwanda mu rwego rw’uburezi. Hashimwe kandi Senateri Inyumba Aloysie wazanye abo bagiraneza kugirango baze gutangiza icyo kigo cy’amshuri i Nyamata.

Mu mbyino ndetse no mu mivugo by’abanyeshuri bashimye Madame Jeanette ku bufasha ndetse no gushyigikira abana b’abakobwa, bamwizeza ko batazamutetereza, ko bazakomeza guharanira icyatuma bigirira akamaro bakakigirira n’igihugu cyababyaye.

Mu ijambo rye Madame Jeanette Kagame nawe yongeye gushima byimazeyo abo bagiraneza ba Maranyundo Initiative, ku bw’ubufatanye batahwemye kugaragariza Abanyarwanda, akaba kandi yijeje ubufatanye mu gukomeza gushyigikira ikigo ngo gitere imbere. Yasabye abana baharangije mu mwaka wa gatatu, gukomeza kwigirira icyizere bakaba intangarugero aho bazajya hose kandi bakaba indashyikirwa, birinda indwara z’ibyorezo zirimo na SIDA ndetse birinda no gutwara inda z’indaro.

Maranyundo Initiative ni inshuti z’u Rwanda zikomoka muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri leta ta Massachusetts, umujyi wa Boston. Baje mu Rwanda mu mwaka 2008, gutangiza ndetse no gukurikirana ikigo cy’amashuri cya Maranyundo Girls School, bagamije guteza imbere imyigishirize, ndetse no gufatanya n’Akarere ka Bugesera kwigisha icyongereza mu mashuri, ikoranabuhanga mu mashuri ndetse no gushyigikira imishinga iciriritse.

Mu ntego za Maranyundo Initiative harimo kwigisha abana b’abakobwa mu buryo bwiza kandi babaha ubumenyi bufite ireme, bagendeye kuri gahunda ya Minisiteri y’uburezi n’intego z’uburezi mu Rwanda.

Ikigo cyakira abana bafite amikoro make, bafasha abana bo mu Rwanda hose ariko 75% bakomoka mu Karere ka Bugesera. Kuri ubu ikigo gifite abanyeshuri 174, ariko 54 muri bo bakaba barangije umwaka wa gatatu bakaba bagomba gukomereza umwaka wa kane ku bindi bigo, kuko hari icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye gusa, ariko hakaba hateganywa n’icyiciro cya kabiri mu myaka iri imbere. Bafite kandi abarimu bahoraho bagera ku 10 n’abadahoraho bane, ndetse n’abari mu buyobozi bw’ikigo bagera kuri 11. Icyigo kandi mu rwego rwo guteza imbere ikoranabuhanga bafite za mudasobwa zigera ku 10, ndetse na za mudasobwa zigendanwa zifitwe n’abarimu mu rwego rwo gufasha abanyeshuri kwiga.

Umuryango w’Abenebikira ni umuryango w’ababikira bo mu idini gatolika watangiye mu mwaka 1919 mu Rwanda. Ukaba waratangijwe n’Abafurere n’Ababikira bera, kuri ubu ukaba ugizwe n’abagera ku 380 mu bihugu bitanu bitandukanye aribyo: U Rwanda ari naho hari icyicaro gikuru, Kenya, Uganda, Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo n’ u Burundi. Intego nyamukuru y’uyu muryango ni uguha uburere urubyiruko, kuri ubu ukaba ufite ibigo by’amashuri yisumbuye 13, ibigo bya tekiniki 4, ibigo by’amashuri abanza 4, ndetse n’ibigo birera imfubyi 2. Ufite kandi n’ikigo kimwe cy’amashuri yisumbuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no mu Burundi, ukaba ufite kandi n’ibindi bikorwa bitandukanye. Aba bagiraneza kandi bateye iki kigo inkunga y’amadolari y’amanyamerika ibihumbi 26, azagifasha mu mwaka w’amashuri utaha wa 2011.

image
Abagize inama y'ubutegetsi ya Maranyundo Gilrs school

image
image
image
Abanyeshuri ba Maranyundo

image
image
image
image
Madame Jeanette Kagame ageze ku kigo

image
image
Ihererekanyabubasha hagati y'abenebikira na Maranyundo Initiative

image
Madame Jeanette Kagame ahabwa impano

image
Abagize Maranyundo Initiative

image
Sister Ann Fox, umwe mu bagize Maranyundo Initiative

image
Mrs Joyce Fletcher, Chariperson Maranyundo Initiative

image
Senateri Inyumba Aloysie

image
Inka n'inyana yayo byagabiwe Maranyundo Initiative

image
Madame Jeanette Kagame avuga ijambo

Olivier MUHIRWA
facebook
More Articles | >>View all news in this category
Minisitiri w’intebe makuza ari mu nama y’afurika yunze ubumwe, aho biga ku kongerera ubushobozi urubyiruko
 
Nyuma ya raporo ivuga ko mu rwanda abana bashorwa mu buraya, hafashwe ingamba zikumira iyi ngeso
 
Afghanistan: abatalibani bahitanye abantu icumi mu gitero bagabye i kaboul
 
Gicumbi:hatashywe amacumbi yubakiwe abatishoboye
 
Monaco: ku myaka 53, igikomangoma albert ii arava mu buselibateri kuri uyu wa gatandatu
 
Kigali: komisiyo y'u rwanda ikorana na unesco yamuritse ibikorwa byayo ku mugaragaro
 
U bufaransa : urukiko rwimuye urubanza ingabo z’u bufaransa ziregwamo gufata abagore ku ngufu mu 1994
 
Abagore bari mu nteko ishinga amategeko bavuga ko abagore bagenzi babo bagihura n’ihohoterwa
 
Beijing: amahanga ntiyishimiye uruzinduko rwa perezida wa sudani mu bushinwa
 
Page:1 |
AuthorsComments
Page:1 |
by Unknown Posted 2010-11-12 06:59:58

None se SENATERI INYUMBA Aloysia sinumvaga bavuga ko ari iburayi muri gahunda yo kugarurira icyizere u Rwanda mu mahanga aho agenda asobanura ibya ba NYAMWASA, INGABIRE, NTAGANDA, na FDRL? Yagarutse hutihuti ate? Misiyo yarahindutse?




 
by Unknown Posted 2010-11-12 02:53:13

mbega ibintu byiza!!!abana basa neza cyaneee,ariko nkubu ibigo byamashuri yisumbuye kuki bidafata isomo???bishimira kwakira abanyeshuri benshi kubitaho uko bikwiye bikaba ikibazo,minister yuburezi yarikwiye gufata ingamba,kuko hari bimwe usanga abana babaho gikomanda,ugasanga byoroye ububandi n 'ubwomanzi,bagire abana bake ariko bashoboye kwitaho muri byose.

Abihayimana turabashimira cyane,mukomeze kuba intanaga rugero muburezi!!




 
by Unknown Posted 2010-11-12 01:19:18

Guma, guma, guma, guma.




 
:) :D ;) :p
:lol: :euh: :( :o
:colere2: o_O ^^ :-째
Email Adress :
Place your comment here:
(Maximum characters: 1000)
You have characters left.
Choose your avatar:
Copyright © 2009 - 2010 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved
Ibyerekeye iyubahirizwa ry’ubuzima bwite (Privacy policy) | Uburyo bw'imikoreshereze (Terms of use)
Our blog : http://igiheltd.blogspot.com