Ahabanza Amakuru Abo turibo Amamaza Twandikire Umuryango Mail
Ibirimo
RDB Ads
BPR Ads
QQP Ads
Radio Izuba
Radio Flash
RSS Feed
Google Ads
Umuryango
igihe.com ifite Abanyamuryango
3800
. : : Iyandikishe : :
Amakuru atandukanyeHirya no hinoUtuntu n'utundiUyu munsi mu mateka

Abafite amazu akorerwamo barasabwa guteganya ibikoresho birinda umutekano w ‘abantu n’ibintu


posted on Sep , 03 2010 at 17H 33min 07 sec viewed 2304 times



Abubaka amazu ndetse n’abayobozi barakangurirwa kujya bashyira mu nzu n’izindi nyubako ibyangombwa byose bijyanye no kongera umutekano w’ibintu n’abantu baza babagana. Ibi ni ibyatangajwe kuri uyu wa kane na Minisitiri ufite mu nshingano ze imicungire y’ibiza n’impunzi, Gen Marcel Gatsinzi, mu nama y’iminsi 2 igamije gutanga inyigisho ku buryo bwo kongera umutekano w’abantu, cyane cyane aho bakorera, aho baba, n’aho basura mu gihugu.

Muri iyo nama y’iminsi 2, abayobozi b’inzego zitandukanye barahugurwa ku buryo bwo kongera umutekano w’abantu. Abafite amazu cyangwa abubatsi barakangurirwa gushyiramo ibikoresho byongera umutekano w’abaje kubasura nk’uko byatangajwe na Minisitiri ushinzwe Ibiza n’impunzi Jenerali Marcel GATSINZI, wagize ati " Muri iki gihugu cyacu, cyane cyane muri capitale, hari amazu menshi maremare arimo kubakwa; hari asanzwe hari n’ibindi bikorwa abantu benshi bahuriraho harimo amasoko, kiliziya, hari kwa muganga, hari amashuri n’ibindi …"

Hari ikipe yaje iturutse mu Bwongereza ifatanyije na RIAM ndetse na Minisiteri ifite mu nshingano zayo imicungire y’ibiza n’impunzi, twese twarafatanyije kugirango dukangurire abayobozi cyangwa abantu bafite aho bakuriye kugirango bongerere umutekano abahakorera, abaje gusura n’abaje gusaba serivisi.

Minisitiri Marcel GATSINZI, yagarutse ku bikoresho bikenewe, agaragaza ko abafite amazu bagomba kubungabunga umutekano w’abantu baza muri izo nzu, bagateganya ahantu ho kunyura igihe habaye impanuka kugirango umuntu ashobore kuba yahunga, guteganya aho abaje kubatabara banyura kugira ngo babagereho no guteganya aho bashobora kuvoma amazi kugirango mu gihe ari impanuka y’umuriro bashobore kuwuzimya.

Gen Gatsinzi yagarutse kandi ku bikoresho byihariye byo kuzimya umuriro, agaragaza ko bigomba kuba mu nzu ku buryo umuntu uraho ngaho yabyiyambaza ako kanya mu gihe hari umuriro mbere yuko kizimya moto imugeraho.

Iyo nama yateguwe na Minisiteri ishinzwe gucunga ibiza n’impunzi ku bufatanye n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe amahugurwa y’abakozi RIAM na sosiyete MUGOLDs yo mu Bwongereza.

Inkuru dukesha Orinfor
facebook
More Articles | >>View all news in this category
Minisitiri w’intebe makuza ari mu nama y’afurika yunze ubumwe, aho biga ku kongerera ubushobozi urubyiruko
 
Nyuma ya raporo ivuga ko mu rwanda abana bashorwa mu buraya, hafashwe ingamba zikumira iyi ngeso
 
Afghanistan: abatalibani bahitanye abantu icumi mu gitero bagabye i kaboul
 
Gicumbi:hatashywe amacumbi yubakiwe abatishoboye
 
Monaco: ku myaka 53, igikomangoma albert ii arava mu buselibateri kuri uyu wa gatandatu
 
Kigali: komisiyo y'u rwanda ikorana na unesco yamuritse ibikorwa byayo ku mugaragaro
 
U bufaransa : urukiko rwimuye urubanza ingabo z’u bufaransa ziregwamo gufata abagore ku ngufu mu 1994
 
Abagore bari mu nteko ishinga amategeko bavuga ko abagore bagenzi babo bagihura n’ihohoterwa
 
Beijing: amahanga ntiyishimiye uruzinduko rwa perezida wa sudani mu bushinwa
 
Page:1 |
AuthorsComments
Page:1 |
by ana Posted 2010-09-03 16:09:05

birantangaje kuba ntawe uvuga camera!!!




 
:) :D ;) :p
:lol: :euh: :( :o
:colere2: o_O ^^ :-째
Email Adress :
Place your comment here:
(Maximum characters: 1000)
You have characters left.
Choose your avatar:
Copyright © 2009 - 2010 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved
Ibyerekeye iyubahirizwa ry’ubuzima bwite (Privacy policy) | Uburyo bw'imikoreshereze (Terms of use)
Our blog : http://igiheltd.blogspot.com