Ahabanza Amakuru Abo turibo Amamaza Twandikire Umuryango Mail
Ibirimo
RDB Ads
BPR Ads
QQP Ads
Radio Izuba
Radio Flash
RSS Feed
Google Ads
Umuryango
igihe.com ifite Abanyamuryango
3800
. : : Iyandikishe : :
Amakuru atandukanyeHirya no hinoUtuntu n'utundiUyu munsi mu mateka

Uganda: Umujyi wa Kampala wibasiwe n 'inkubi y 'umuyaga


posted on Sep , 03 2010 at 12H 01min 50 sec viewed 3308 times



Mu bice byo mu mujyi wa Kampala, bakunze gucururizamo, kuri uyu wa Gatatu ku mugoroba, hibasiwe n’inkubi y’umuyaga, uyu muyaga ukaba warateje ibibazo, kuko mu muhanda hari harimo urujya n’uruza rw’abatari bake. Aho ibi byaje kugwira amazu n’imodoka byari ku mihanda.

Abakoresha umuhanda, biganjemo abanyamaguru, bahuye n’ingaruka zitandukanye kuko ubwo hadukaga uyu muyaga, byose byahagaze, ndetse hari n’imodoka zangiritse burundu.

Ifoto yasohotse mu kinyamakuru The New Vision, dukesha iyi nkuru yagaragayemo, yerekana imodoka yo mu bwoko bwa Corsa, yangiritse ubwo igiti cyagwiraga iyi modoka bitewe n’inkubi y’umuyaga; ibi ndetse byanabaye ku bindi binyabiziga hirya no hino mu mujyi wa Kampala.

Ibice byibasiwe cyane n’uyu muyaga biratandukanye, ariko hari hamwe na hamwe hibasiwe cyane harimo: iguriro rya Shopprite, riri ku muhada wa Jinja, Meat Packers ku muhanda wa Port Bell, ndetse ibice by’imihanda imwe n’imwe byarangiritse twavuga nka Mukwano, Ndeeba, Ssembule na Nateete; iyi mihanda amazu ahakikije yagiye yangizwa n’iyi nkubi y’umuyaga, bitewe n’ibiti byagwaga kuri aya mazu.

Uwitwa Peter Wasike, waganiriye na The New Vision, yagize ati “Ntabwo ubu twakomeza byihuse ubucuruzi bwacu, ahubwo tugomba kubanza gusukura no gusana ibyangiritse.”

Abahanga mu by’ikirere, bavuze ko ikirere cya Kampala, muri Uganda, kirimo inkubi y’umuyaga muri iyi minsi.

MIGISHA Magnifique
facebook
More Articles | >>View all news in this category
Minisitiri w’intebe makuza ari mu nama y’afurika yunze ubumwe, aho biga ku kongerera ubushobozi urubyiruko
 
Nyuma ya raporo ivuga ko mu rwanda abana bashorwa mu buraya, hafashwe ingamba zikumira iyi ngeso
 
Afghanistan: abatalibani bahitanye abantu icumi mu gitero bagabye i kaboul
 
Gicumbi:hatashywe amacumbi yubakiwe abatishoboye
 
Monaco: ku myaka 53, igikomangoma albert ii arava mu buselibateri kuri uyu wa gatandatu
 
Kigali: komisiyo y'u rwanda ikorana na unesco yamuritse ibikorwa byayo ku mugaragaro
 
U bufaransa : urukiko rwimuye urubanza ingabo z’u bufaransa ziregwamo gufata abagore ku ngufu mu 1994
 
Abagore bari mu nteko ishinga amategeko bavuga ko abagore bagenzi babo bagihura n’ihohoterwa
 
Beijing: amahanga ntiyishimiye uruzinduko rwa perezida wa sudani mu bushinwa
 
Page:
AuthorsComments
Page:
:) :D ;) :p
:lol: :euh: :( :o
:colere2: o_O ^^ :-째
Email Adress :
Place your comment here:
(Maximum characters: 1000)
You have characters left.
Choose your avatar:
Copyright © 2009 - 2010 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved
Ibyerekeye iyubahirizwa ry’ubuzima bwite (Privacy policy) | Uburyo bw'imikoreshereze (Terms of use)
Our blog : http://igiheltd.blogspot.com