Ibiganiro by 'amahoro hagati ya Israel na Palestine byasubukuwe
posted on Sep , 02 2010 at 19H 31min 43 sec viewed 1343 times
Imishyikirano y’amahoro hagati ya Israel na Palestine yasubukuwe kuri uyu wa Kane mu biganiro hagati ya Benjemin Netanyahou, Minisitiri w’Intebe wa Israel, na Mahmoud Abbas, Perezida wa Palestine. Umuhuza mu biganiro ni Madamu Hillary Clinton.
Nk'uko tubikesha France24, kuva mu mpera z’umwaka wa 2008, imishyikirano imbonankubone hagati y’abanyapolitiki ba Israel na Palestina yari yarahagaze. Ibiganiro bya none byabereye I Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Nyuma y’uko Madamu Hillary Clinton ashimiye abayobozi bombi kuba basubukuye ibiganiro by’amahoro, Benyamin Netanyahou yavuze ko buri ruhande rugomba kugira ibyo rwigomwa.
Netanyahou arasaba ko Palestine yubaha kandi ikubahiriza Israel nk’igihugu cy’Abayahudi, mu gihe Abbas na we asaba ihagarikwa burundu rw’ubukoloni bwa Israel ku gihugu cye, kandi n’ibihano (embargo) byose byafatiwe Palestine bigakurwaho. Aba bayobozi bombi bahanye umukono bagaragaza umunezero ubwo bemeranywaga kuri ibi byifuzo.
Foto: France24
Williams N.
|