Misiri: Polisi yongeye guhangana n’abigaragambya
posted on Jun , 29 2011 at 20H 00min 06 sec viewed 1572 times
Mu ijoro ry’ejo kuwa Kabiri rishyira ku wa gatatu Polisi y’igihugu cya Misiri mu buryo bukomeye yongeye guhangana n’abantu bigaragambirizaga ku rubuga rwa Tahrir, kugeza ubwo hakomerekeramo abantu batari bake.
Ibiro ntaramakuru by’u Bufaransa AFP, biratangaza ko abigaragambya biganjemo insoresore bahanganye n’abapolisi bifashishije amabuye ndetse n’ibyuma mu gihe polisi yo yakoresheje ibyuka biryana mu maso igamije kubatatanya.
Abigaragambayaga bakaba binubira ko hari ubukererwe bukabije ndetse no kugenza biguru ntege gushyikiriza ubutabera bamwe mu bantu bahoze muri guverinoma yahiritswe ya Hosni Moubarak.
Kuva tariki 12 Gashyantare uyu mwaka, Moubarak yakurwa ku butegetsi n’imyigaragambyo itoroshye y’abaturage, iyi niyo myigaragambyo ikomeye yongeye gukorwa mu buryo bukomeye, kuko yakomerekeyemo abantu batari bacye.
Umwe mu bayobozi b’abashinzwe umutekano, yatangaje ko imvano y’iyi myigaragambyo ari agatsiko k’abagabo bari bateraniye hamwe bibuka bamwe mubaguye mu mvururu zakuye ku butegetsi Perezida Hosni Moubarak, nyuma hakaza kuvuka ibisa n’imyivumbagatanyo yaje gusakarara ikagera hanze y’inyubako bari bateraniyemo.
Bikagera hafi y’inyubako ikorerwamo na televiziyo iri rwagati mu gihugu cya Misiri bikaza kurangira abigaragambya bageze ku rubuga rwa Tahrir rumenyereweho gukorerwaho imyigaragambyo ikomeye muri iki gihugu.
Abigaragambya kandi barifuza ko Maréchal Hussein Tantaoui uyoboye iki gihugu mu gihe hatarakorwa amatora, barasaba ko akwiye kuva kuri uyu mwanya.
SHIKAMA Dioscore
|