Nyuma y'aho amashyaka atatu atavuga rumwe na Leta atangarije ko asanga umukandida w'ishyaka PSD Dr Jean Damascène Ntawukuriryayo akorera mu kwaha kwa FPR, nyirubwite yayasubije ko yo atavuga rumwe na Leta kuko biyashimisha kandi nta yindi mpamvu igaragara (for just the sake of it), anayatunga agatoki avuga ko yamututse.
Ayo mashyaka FDU Inkingi, Green Party ndetse n’igice cya PS Imberakuri gihengamiye kuri Bernard Ntaganda yari yavuze ko n’ubwo Dr Ntawukuriryayo yatangaje kandidatire ye, byanze bikunze ari ku ruhande rwa FPR. Ayo mashyaka akaba yaravuze ko ariyo yonyine atari ku ruhande rw’ishyaka riyobowe na Paul Kagame.
Mu kiganiro na The Sunday Monitor cyo muri Uganda, Dr Ntawukuriryayo yagize ati “ ku banyarwanda batatubona neza, sinumva impamvu batabona ko hakwiye impinduka mu buryo bwo kuyobora. Sinumva impamvu bahitamo inzira ya kera yo guterana amagambo nk’intwaro y’ubutegetsi… Muzarebe muri Amerika aho Obama yagumushijeho minisitiri w’ingabo wa Bush, ndetse no mu Bufaransa, aho Sarkozy yashyizeho minisitiri w’ububanyi n’amahanga uturuka mu ishyaka batavuga rumwe rya Parti Socialiste.”
Yongeyeho ko ayo mashyaka FDU Inkingi na Green Party ataranemerwa n’ubuyobozi. Ku byo bamuvuze ko yaba agandukira FPR, Dr Ntawukuriryayo yatangaje ko icyo ari nk'igitutsi kuri we, ngo nibakore akazi kabo, we azi icyo ishyaka ryamutumye rishaka.
Yatangaje ko ubu ishyaka rye rya PSD rifite ubushobozi bwo kugera ku muturage wo hasi, ko kandi ryiteguye guhatana mu matora ya perezida yitezwe muri Kanama uyu mwaka. Ati " ntitwakwitesha aya mahirwe. Tutabikoze ubu byaba bivuze ko twazategereza 2017. Kuba twarashyigikiye Kagame mu mwaka wa 2003 cyari icyemezo cyacu, kandi no guhitamo guhatana mu 2010 ni icyemezo cyacu nk’ishyaka."
Kayonga J
Inkuru byerekeranye
Abarwanashyaka ba PSD bahaye icyizere Jean Damascene Ntawukuriryayo mu kurihagararira mu matora