Paris: Icyemezo cyo kohereza mu Rwanda Agathe Habyarimana kizafatwa n’urukiko rw’ubujurire kuya 28 Nzeri
posted on Jun , 30 2011 at 00H 56min 09 sec viewed 3413 times
Urukiko rw’ubujurire rwa Paris, mu gihugu cy’u Bufaransa ruzafata icyemezo kuya 28 Nzeri uyu mwaka ku kohereza mu Rwanda Agathe Habyarimana, wahoze ari umugore wa Perezida Habyarimana.
Akekwaho ku kuba yaragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ubu atuye mu Bufaransa. Byavugiwe mu rukiko kuri uyu wa Gatatu.
Madamu Habyarimana "agomba gutanga ibisobanuro kubyo aregwa”, ibyo byavuzwe n’umwunganizi w’inyungu z’u Rwanda Me Gilles Paruelle.
Uyu wigeze kuba umugore w’umukuru w’igihugu, akekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Slate.fr ivuga ko Agathe Habyarimana wagejejwe imbere y’urukiko yambaye imyenda y’i boubou y’icyatsi n’umuhondo, yaje ahekejwe n’abantu cumi ba batanu bo mu muryango we. Akaba yahakanye ibyo aregwa byose.
Agathe Kanziga, umupfakazi wa Habyarimana, yasabiwe gutabwa muri yombi mu rwandiko rwasohotse mu Ukwakira 2009 rusohowe n’ubuyobozi bw’u Rwanda kuko yagize uruhare muri Jenoside n’ibindi byaha byibasiye inyokomuntu byabaye kuva mu 1990 kugeza muri 1994. Yatawe muri yombi abazwa n’ubutabera bw’u Bufaransa ku byaha aregwa muri Werurwe 2010.
Slate.fr ivuga ko Madamu Habyarimana, w’imyaka 69 y’amavuko afatwa nk’umwe mu bari mu itsinda ryateguye umugambi wa Jenoside yatangiye kuya 6 Mata 1994. Ku rundi ruhande abunganira Agathe Kanziga bahakana ibi birego byose.
Imiryango yibumbiye muri Collectif des parties civiles pour le Rwanda (CPCR), yatanze ikirego cy’uko Madamu Habyarimana yaba yaragize ubufatanyacyaha muri Jenoside, muri 2008 inzego z’ubutabera z’u Bufaransa zakoze iperereza ku byaha aregwa, aho yahise afungishwa ijisho.
Ubu atuye kuri umwe mu bahungu be i Essonne, Madamu Habyarimana yangiwe guhabwa ubuhungiro mu Bufaransa muri Gicurasi uyu mwaka, aho amaze igihe kigera ku myaka icumi n’itatu ariho atuye. Ariko akaba nta cyemezo cyemewe n’amategeko kimwemerera gutura ku butaka bw’iki gihugu afite.
Mu Kwakira 2009, inama ya Leta (urwego rukuru mu butabera bwo mu Bufaransa) yanze guha ubuhungiro Agathe Habyarimana, aho yasabaga kuba impunzi ya politiki. Ubwo buhungiro yabusabye mu mwaka wa 2004.
MIGISHA Magnifique
|