Ahabanza Amakuru Abo turibo Amamaza Twandikire Umuryango Mail
Ibirimo
RDB Ads
BPR Ads
QQP Ads
Radio Izuba
Radio Flash
RSS Feed
Google Ads
Umuryango
igihe.com ifite Abanyamuryango
3800
. : : Iyandikishe : :
MuzikaUrwenyaIbiroriSinemaHanze

Campus Fashion Show muri Kaminuza Nkuru y 'u Rwanda


posted on Sep , 03 2010 at 16H 12min 10 sec viewed 8324 times



Mu mugoroba w’uyu wa Gatanu tariki 3 Nzeli, mu nzu y’imyidagaduro ya Kamunuza Nkuru y’u Rwanda, Grand Audi, hateganyijwe defile de mode idasanzwe yiswe Campus Fashion Show yateguwe na Campus Models Association, aho indobanure z’ abahungu b’inkorokoro ndetse n’abakobwa b’urubavu ruto baza kwerekana imideri itandukanye.

Iki kigiye kuba igikorwa cya mbere cya Campus Model Association (CMA) nyuma y’igihe gito imaze ishinzwe. Mu kiganiro twagiranye na Iyamuremye Antoine ukuriye uyu muryango, yaduhishuriye ko kuri uyu mugoroba biza kuba bidasanzwe.

Yagize ati: “Abadefila baraza gutambagira mu njyana z’abahanzi nyarwanda twatumiye muri iki gikorwa, Stage nayo iraza kuba imeze ukuntu kudasanzwe, ikindi ni uko abakobwa n’abahungu bari budefile bamaze igihe mu myitozo kuburyo baza kubyitwaramo neza bihagije”.

CMA ni ryo shyirahamwe rya mbere ribayeho muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda rihuriza hamwe aba-mannequins/models, rikaba rifite abanyamuryango 25.

Nzabandora Noel umwe mu ba-models b’abahungu bo muri CMA, yadutangarije ko baza gutambagira bambaye imyenda yo mu bwoko 6 butandukanye, muri bwo hakaba harimo imyenda y’imbeho, iya sports, imyenda ituma umubiri urushaho guhumeka, imyenda bambara mu birori bya nijoro, n’indi itandukanye.

Ubwo twaganiraga na Umutoni Geraldine Kellia, umwe mu bakobwa b’aba-models muri CMA yadutangarije ko muri macye ngo bari bwerekane imyambaro yambarwa n’abagize Kaminuza mu bihe bitandukanye.

Campus Fashion Show biteganyijwe ko iri butangire I saa kumi n’ebyiri za nimugoroba, ikaba iri bwitabirwe n’abahanzi nka Da Black, Kamishi, Liza Kamikazi,Rozy, Ganzo, Big Gun, Ben Nganji n’abandi benshi, baza gutanga injyana aba-models batambagiriraho.

image

Foto: Jules

Kayonga J.


facebook
More Articles | >>View all news in this category
Abahanzi bakunzwe mu rwanda bagiye gutaramira i nyagatare mu birori byiswe “aho ruzingiye concert”
 
Abahanzi biyemeje gukora igitaramo cyo gufata mu mugongo kayirebwa cecile
 
Bugesera: hateguwe diaspora fashion night ku nshuro ya kabiri
 
Abasirikare b’i gako bishimiye igitaramo abahanzi ba pggss babakoreye
 
Umuhanzi tom close arashyira ahagaragara album ye nshya “ntibanyurwa” vuba aha
 
Abasirikare b’i gako nibo batahiwe gutaramirwa n’abahanzi bo muri pggss
 
Kigali: abakunda guseka muhishiwe byinshi
 
Mu gitaramo cya pggss cyabere i kigali, abantu bemeye kunyagirwa ngo birebere abahanzi
 
Igitaramo cya pggss i butare: umuhanzi rafiki ntiyagaragaye
 
Page:1 |
AuthorsComments
Page:1 |
by muhorarine01 Posted 2011-06-04 12:28:53

just it was very cool i realy happy for u guys,SO KEEP IT UP.




 
by npv2020 Posted 2010-09-20 02:32:03

Mumbarire ntimukazamure umuco wahandi kuko niba ari rwandan modelling tugomba kwambara ibijyanye n 'umuco wacu.




 
by Unknown Posted 2010-09-07 02:59:02

UDUSHYA NINGO MBWA MUKOMEREZE AHO.GUSA ABAHANZI BATWEMEJE ARI BENSHI NKA DA BLACK ,SUPER KEYZ IKOMEJE KUBYITWARAMO NEZA NABANDI .GUSA MUGE MUBIVUGA BYOSE IBYA BEREYEMO.UBURYO SUPER KEYZ BASERUTSE SIBYO GUCECEKWA.




 
by quen Posted 2010-09-07 02:50:48

SUPER KEYZ NDABONA ARIMWE MWABAYE ABA STAR BIKIRORI.NI MUGEMBERE TUBARIHAFI




 
by kmz Posted 2010-09-04 09:06:46

That was owsome guys, keep it up. smiley




 
by diano Posted 2010-09-04 05:00:21

BARAYE BATWEMEJE.GUSA MUBAHANZI BASERUTSE.UWAVUGAKO YA GROUP /SUPER KEYZ/ YATWEMEJE NTIYABA ABESHYE,MU MYAMBARIRE MUMIBYINIRE.NA SONG ZABO.ZINYUZE AMATWI.GUSA TURACYASHAKA KUMENYA IBYABO




 
:) :D ;) :p
:lol: :euh: :( :o
:colere2: o_O ^^ :-째
Email Adress :
Place your comment here:
(Maximum characters: 1000)
You have characters left.
Choose your avatar:
Copyright © 2009 - 2010 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved
Ibyerekeye iyubahirizwa ry’ubuzima bwite (Privacy policy) | Uburyo bw'imikoreshereze (Terms of use)
Our blog : http://igiheltd.blogspot.com