Ahabanza Amakuru Abo turibo Amamaza Twandikire Umuryango Mail
Ibirimo
RDB Ads
BPR Ads
QQP Ads
Radio Izuba
Radio Flash
RSS Feed
Google Ads
Umuryango
igihe.com ifite Abanyamuryango
3800
. : : Iyandikishe : :
MuzikaUrwenyaIbiroriSinemaHanze

Naason ntaha agaciro gukundwa cyane kurusha kubasha kuririmba neza Live mu gutora muri PGGSS


posted on Jun , 29 2011 at 19H 27min 04 sec viewed 2944 times



Umuhanzi w’umunyarwanda Naason avuga asaba abanyarwanda ko mu gutora kwabo bazibanda ku muhanzi avuga ko yagakwiye kwerekana koko isura nyayo y’umuziki nyarwanda atari umuhanzi wakunzwe cyane cyangwa se umenyerewe n’abantu benshi kandi muby’ukuri atabasha kuririmba ku buryo bwa Live.

N’ubwo uyu muhanzi Naason atari mu mubare w’abarushanwa muri PGGSS asaba ashimangira ko abanyarwanda bazamufasha bakagaragariza amahanga umuhanzi nyawe ubishoboye atari uwukunzwe gusa kandi atabibashije.

Naason aganira na IGIHE.com kuri uyu wa kane yagize ati:"Ndasaba abanyarwanda ko muri uku gushaka umunyarwanda uzahagararira igihugu cyose ku isi, abantu ntibazite ku muhanzi wakunzwe cyangwa se wamenyekanye cyane ahubwo bazite kuri Live, agomba kuba ari umuntu uzaduhesha icyubahiro kandi Live niyo izabashyira ku mugaragaro."

Anongeraho ko abanyarwanda bagakwiriye gutora umunyarwanda uzaririmbana na Sean Kingston bikumvikana ko ahubwo yamurushije mu majwi no mu buhanga bwo kuririmba.

Ati:"Twihangane dutore umuntu ubikwiriye uzatwubahisha, uzaduserukira ku buryo niwumva n’indirimbo hagati ya Sean Kingston n’umunyarwanda wacu, uwo dushaka ni uzamurusha tukavuga ngo yamukoreye correction (ikosora)."

Anashimira kandi abagize uruhare mu gutegura no gushyira mu bikorwa aya marushanwa ya PGGSS. Muri bo, Naason ashimira by’umwihariko uruganda rwa BRALIRWA, aho agira ati: "Ni ikintu cyiza kuba BRALIRWA yarashyizeho amarushanwa yahesha umuntu miliyoni esheshatu akajya no gukorana indirimbo n’icyamamare ku rwego rw’isi ni ikintu cyiza cyane nta muntu utagishima."

Tubamenyeshe ko aya marushanwa azagaragaza umunyarwanda urusha abandi kuririmba kandi ukunzwe n’abanyarwanda hafi ya bose muri rusange kuko uzatsinda bimusaba gutorwa n’abanyarwanda benshi cyane.

Hazoherezwa kandi SMS imwe gusa ari nayo mpamvu umukunzi w’umuhanzi asabwa kutifata ahubwo akagaragariza umuhanzi akunda ko amukunda no mu bikorwa amutora.

Ku itariki ya 2 Nyakanga aba bahanzi 10 bazaririmba ku buryo bwa Live nuko abanyarwanda batangire kuboherereza ubutumwa bugufi bwo kubatora.

Richard IRAKOZE
facebook
More Articles | >>View all news in this category
Umuhanzi lolilo muri album ye nshya azakorana n’abahanzi bo muri afurika y’iburasirazuba
 
Abahanzi nyarwanda biteguye gususurutsa abatuye u bubiligi muri ‘rich swagga party’
 
Abahanzi nyarwanda mu gitaramo ‘rwanda night’ mu gihugu cya kenya
 
Alpha rwirangira yatangiye kwitwara neza mu marushanwa ya tusker all stars
 
Umunyarwanda jabba star amaze kuzenguruka imigabane yose y’isi kubera ubuhanzi gakondo
 
Ntacyo uramenya, niba utaramenya ko umuntu ari nk’undi -focus ruremire
 
Nibura abana batanu nibo umuraperi lil kevin yiyemeje gukura mu muhanda
 
Itsinda tuff gangz ryose ryishyize inyuma y’umuhanzi jay polly ngo azatsindire pggss
 
Craja wo muri just family agiye kwerekeza mu marushanwa mu gihugu cya namibia
 
Page:1 |
AuthorsComments
Page:1 |
by Unknown Posted 2011-06-29 13:50:55

MWAGIYE MUPFUKAMIRA IMANA!
KU KURIRIMBA ARI VYIZA IYO
UFITE UBWENGE!!UBWENGE NUKUBAHA UWITEKA!!
AHO GUPFUKAMIRA INYONI ,NINKOKO!!




 
:) :D ;) :p
:lol: :euh: :( :o
:colere2: o_O ^^ :-째
Email Adress :
Place your comment here:
(Maximum characters: 1000)
You have characters left.
Choose your avatar:
Copyright © 2009 - 2010 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved
Ibyerekeye iyubahirizwa ry’ubuzima bwite (Privacy policy) | Uburyo bw'imikoreshereze (Terms of use)
Our blog : http://igiheltd.blogspot.com