Umuryango mpuzamahanga uhuza urubyiruko rukora imirimo itandukanye, Junior Chamber International (JCI), watoranyije Dr Joseph Nkurunziza nk'umwe mu bantu 10 ba mbere bitwaye neza ku rwego rw'isi muri uwo muryango. Ibikorwa by'indashyikirwa yagaragayemo ni uguharanira uburenganzira bwa muntu, no guteza imbere ibikorwa by'ubuzima buzira umuze.
Biteganyijwe ko icyubahiro kimugomba nk'uwagaragaye mu bantu ba mbere icumi ku rwego rw'isi, azagihererwa i Osaka mu Buyapani kuwa 03 Ugushyingo 2010. Ni nabwo azahabwa ibihembo byamuteguriwe, hazaba ari muri Kongere Mpuzamahanga ya JCI.
Shema Ngoga Fabrice
uhagarariye JCI mu RwandaUmuryango JCI ufite abanyamuryango 170 000 ku isi yose, ukaba uhagarariwe mu bihugu 105, nk'uko twabitangarijwe na Shema Ngoga Fabrice, Uhagarariye JCI mu Rwanda.
Kuba Dr. Joseph Nkurunziza w'imyaka 32 y'amavuko yagaraye mu icumi ba mbere bitwaye neza ni igikorwa gishimishije nk'uko Rolland Kwemain, ukuriye JCI ku rwego rw'isi, yabimwandikiye abimumenyesha.
--
Dr. Joseph Nkurunziza ni muntu ki?
Dr Nkurunziza Joseph
Akimara kubona impamyabumenyi mu by'ubuvuzi, yabaye umwe mu bashinze Health Development Initiative (HDI), Umuryango ugamije iterambere mu buzima buzira umuze ku bantu ahanini badafite ubushobozi n'amikoro bihagije.
HDI ikorera mu gihugu no mu Karere ka Afurika y'Iburasirazuba (EAC). Dr Nkurunziza yashinze anayobora Never Again Rwanda, ivuganira uburenganzira bw'ikiremwamuntu mu Rwanda no mu karere k'Ibiyaga bigari.
Mu bijyanye n'Ubwuzuzanye n'uburinganire, Dr Nkurunziza yatangije umushinga Empowerement Young Women Entrepreneurs (EYE), uterwa inkunga na USAID. Ku ruhande rw'urubyiruko, yakoze umushinga Youth Engagement in the Democratic Process in Rwanda, ukorera mu bigo byamashuri 10, ubakangurira kumenya gufata ibyemezo bikwiye, bakanaharanira ejo hazaza hababereye.
Mu myaka umunani ishize, Dr. Nkurunziza yakoze byinshi binyuranye bigamije gukangurira, gushishikariza no kuyobora ababyiruka ku kuba abenegihugu bafite icyo bamariye igihugu cyabo.
Junior Chamber International iha ishimwe abakoze ibikorwa bisa n'ibi bafite munsi y'imyaka 40 y'amavuko. Mu ucumi ba mbere ku rwego rw'isi uyu mwaka, harimo Abanyafurika babiri gusa, aribo UYAPO Ndadi wo muri Botswana na Dr. Nkurunziza Joseph wo mu Rwanda.
Foto: JCI Rwanda
John Williams NTWALI