Hashize imyaka 30 agakoko gatera SIDA kavumbuwe. Ariko ubushakashatsi bwagiye bugaragaza ko nubwo ako gakoko kavumbuwe mu 1981 hari abakagaragayeho ariko baragafashe na mbere yaho. Ibyo binajyanye n’ubuhamya bwa Mukarugambwa Madeleine wemeza ko we yanduye ubwandu bwa SIDA mu 1980.
Yemeza ko kwiyakira, kwimenya n’ubufasha bwa Leta aribyo byatumye abasha kubana n’aka gakoko imyaka isaga 30. Uyu mukecuru yemeye kuduha ubuhamya bwe aganira na ORINFOR.
Mu mudugudu wa Kinyange, umurenge wa Gitega, akarere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali niho uyu mukecuru witwa Mukarugambwa Madeleine atuye. Afite imyaka 62 y’amavuko. Kimwe cya kabiri cy’imyaka ye akimaze abana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA.
Mukarugambwa Madeleine wemeza ko we yanduye ubwandu bwa SIDA mu 1980
Ngo ikigo yahoze akorera cyari gifite ibikoresho bishobora gupima amaraso hakamenyekana afite ikibazo. Gusa ntabwo byahise bimenyekana ko ari agakoko ka SIDA kuko kamenyekanye neza mu 1981.
Mukarugambwa, ni umukecuru ariko umurembye ku maso ndetse no ku gihagararo aracyafite intege. Bigaterwa nuko nyuma yaho amenyeye ko yanduye yahise afata ingamba.
Mu buhamya bwe Mukarugambwa yemeza ko mbere agakoko kaje kuba SIDA kicaga abantu bikitirirwa amarozi kuko kari kataramenyekana.
Mukarugambwa ubu amaze imyaka ine afata imiti igabanya ubukana bwa SIDA akemeza ko iri mu bimufasha gukomeza ubuzima.
Raporo y’ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe kurwanya icyorezo cya SIDA igaragaza ko u Rwanda ruri mu bihugu byagabanije ubwandu bushya bw’icyorezo cya SIDA. Iyo raporo inagaragaza ko 80 ku ijana by’abantu bo mu Rwanda banduye SIDA bakaba bageze igihe cyo guhabwa imiti bayibona.
Iyo miti bayibonera ubuntu. Mukarugambwa we, uko guhabwa imiti no kuba baritabiriye kwishyira hamwe bagatinyuka bagatanga ubuhamya bizageza igihe icyorezo cya SIDA kigacika burundu mu Rwanda.
Ubwandu bw’icyorezo cya SIDA mu Rwanda bubarirwa kuri 3% by’abaturage b’ u Rwanda.
Inkuru dukesha ORINFOR