Karirima umunyamakuru wa IGIHE.com mu Bubiligi yaganiriye n'umuyobozi w'inama nkuru y'ubuyobozi (conseil d'administration) ya Ibuka-Belgique uherutse gutorwa.
E. R.: Nitwa Eric Rutayisire, mfite imyaka 37 y’amavuko. Navukiye i Rwamagana mu burasirazibu bw’u Rwanda, nize amashuri abanza i Rwamagana nkomereza mu iseminali i Zaza; nize kaminuza mu Bubiligi ari naho navanye impamyabushobozi mu by’ubucuruzi mpuzamahanga (commerce international), ndubatse.
Igihe.com : Twamenye ko watorewe kuba président wa IBUKA -Belgique, ese byaba ari impamo ?
Eric Rutayisire : Ntabwo ari impuha, Inama rusange (Assemblée générale) yabaye tariki 19/05/2011 niyo yemeje ayo matora anashyirwa mu bikorwa. Ayo matora yari agamije gusimbura Inama y'ubuyobozi (conseil d’administration) yari icyuye igihe nyuma y’imyaka itatu, nibwo rero abanyamuryango ba Ibuka-Belgique bangiriye icyizere bantorera ku mwanya wa président mu myaka ibiri iri imbere.
Igihe.com : Ese watubwira izindi nzego zatowe muzakorana muri iyi mandant y’imyaka ibiri n’amazina yabo ?
Eric Rutayisire : Nk'uko statuts zigenga Ibuka-Belgique zibiteganya, Conseil d’administration igizwe na :
- Président ari we jyewe Eric Rutayisire;
- Umunyamabanga (secrétaire général) ni Usabayezu Emmanuel;
- Umubitsi (trésorier) Mukurarinda Stany,
hakabaho na ba administrateurs : ushinzwe mémoire yitwa Françoise Karangirwa, ushinzwe ubutabera (justice) ni Nyirinkwaya Théodore, ushinzwe mobilisation na information akaba Gakuba Gabriel.
Igihe.com : wakiriye ute uko gutorwa ndetse n’ingamba wafashe?
Eric RutayIsire : Nakubwira ahubwo impamvu yaba yaratumye niyemeza kujya kuri uwo mwanya nagiriweho icyizere. Ibuka Belgique ni umuryango umaze igihe kinini kandi nabayemo, mu kwezi kumwe uraba wujuje imyaka 17 ubayeho kuko watangiye mu kwezi kwa munani mu 1994 nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi. Kubera igihe kinini nabaye muri uyu muryango haba mu Rwanda na hano mu Bubiligi byatumye ibibazo by’abacikacumu, ibirebana no kwibuka n'ubutabera ( mémoire et justice) mbikurikiranira hafi. Akaba ariyo mpamvu n’uyu munsi nifuje gukomeza gufatanya n’abandi mukuwubaka no kuwusigasira cyane cyane dukomeza kwibuka abacu tutakiri kumwe kugirango ibyo bakorewe bitazongera kubaho ukundi.
Igihe.com : Ibuka ugiye kuyobora ubu, urabona izakorana gute n’indi miryango mwari musanzwe mukorana ?
Eric Rutayisire: Nk'uko ubizi ni nk’umwana wese; nko mu miryango no muri za associations niko bigenda, umwana wese ugikura arakambakamba, agashaka guhaguruka, akagwa akongera agahaguruka, ariko akagenda atera imbere mu gukura. Kuva umuryango Ibuka-Belgique washingwa, wafatanije n’abantu benshi batandukanye ndetse n’indi miryango itandukanye duhuje ibitekerezo n’imyumvire, aha navuga nk’umuryango w’Abayahudi n’aba Arméniens kubera Jenoside bakorewe. Ariko icyo nakubwira nuko Ibuka-Belgique yita ku kibazo cy’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi kuko nibo yashingiwe bitabujije ko n’abandi bose bumva barebwa n’icyo kibazo nabo bitababuza kudusanga cyangwa ngo natwe tubasange mu gihe baba bemera amahame agenga uwo muryango wacu.
Igihe.com: Ese kuba umunyamuryango ubundi bisaba iki?
Eric Rutayisire: Kuba umunyamuryango wa Ibuka-Belgique, bisaba nk'uko status z’umuryango zibivuga, kubyifuza nyuma ukabisabira uburenganzira. Inama y'ubuyobozi niyo ifata icyemezo cy'uko umuntu ashobora kuba umunyamuryango cyangwa ntabe we, kuba ntaho ahuriye n’icyaha cya Jenoside yakorewe abatutsi n’izindi Jenoside zose zabayeho kandi ntanazihakane. Numva umuntu yujuje ibi byangombwa twavuze hejuru nta cyamubuza kwemerwa mu muryango wa Ibuka-Belgique.
Igihe.com: Uri umuperezida wa kangahe uyoboye ibuka-Belgique kuva yashingwa? Ese umu perezida ucyuye igihe agenerwa umwanya ki muri Ibuka ?
Eric Rutayisire: Nddibaza ko mbaye Perezida wa 6 mu kuyobora Ibuka-Belgique, statuts zacu ziteganya ko Perezida ubundi agomba kumara imyaka ibiri, ariko ashobora kongera gutorerwa uwo mwanya nyuma y’iyo myaka ibiri. Nk'ubu komite yari iriho (icyuye igihe) yari imaze imyaka itatu kubera kwigizayo amatora byabayeho ku mpamvu zitandukanye.
Wari umbajije umwanya uhabwa ucyuye igihe kuri présidence, nagirango nkubwire ko mu muryango wa Ibuka Belgique, nta ma titres ahabwa umu Perezida ucyuye igihe kuko akomeza kuba umunyamuryango usanzwe nk'uko n'ubundi aba yaratowe aturutse mu muryango, gusa bakomeza gusabwa inama ariko ari abanyamuryango (membres) basanzwe.
Igihe.com: Ariko mu kwa kane k'uyu mwaka 2011 mu kiganiro cyaciye kuri Jambo News TV (JNTV) ikorera hano mu Bubiligi, uwahoze ari Perezida wa Ibuka yakiriwe agahabwa ijambo nka Perezida w’icyubahiro wa Ibuka Belgique (Président honoraire).
Eric Rutayisire : Ni koko byabayeho, ariko nk'uko nabivuze statuts za Ibuka ntizigena uwo mwanya w’icyubahiro, ni ukuvuga ko abakoresheje iryo jambo batari bazi amategeko ya Ibuka cyangwa bakayarengaho naho ubundi uwo mwanya ntubaho.
Eric Rutayisire (iburyo) mu kiganiro n'umunyamakuru Karirima wa
IGIHE.com
Igihe.com: Ni ubuhe butumwa waba uzaniye abacitse ku icumu nk’abantu barebwa n’uyu muryango mbere y’abandi?
Eric Rutayisire: Ikintu cya mbere nababwira ni uko abacikacumu bose bisanga muri uyu muryango, Ibuka-Belgique uretse no kwibuka abacu, ni naho kugirango mubone aho muvugira akababaro kanyu no kumenya aho mugana mwiteza imbere n’ibindi… ni ahantu ho kugirango urumuri twasigiwe n’abacu rutazazima no kugirango dusabe ko ubutabera bugomba kubaho.
Igihe.com: Ese nyuma y’iki gihe Ibuka-Belgique imaze ishinzwe, ni hehe umuntu yakura inyandiko cyangwa se ibindi bijyanye n’amateka yaranze uwo muryango kuva ubayeho ?
Eric Rutayisire: Nk'uko mubizi, Ibuka ni umuryango udaharanira inyungu, nta mikoro yabonye ahagije ariko biri mu mishinga kugirango icyo kibazo gikemuke. Ariko nagirango nkubwire inkuru nziza ko guhera ku itariki ya 01/07/2011 umuryango Ibuka Belgique ufite aho ukorera hazwi kandi ikaba yaremerewe kuba centre labellisé, ikigo kizajya gifasha mu burezi mu byerekeranye na mémoire no gutanga inyigisho mu rwego rwo gukumira (prévention) Jenoside n’ingengabitekerezo yayo, bikaba ari bimwe bizadufasha mu ibikwa ry’amakuru n’amateka byaba ibitabo, ama films, ndetse n’inyandiko-mvugo z’ibiganiro dukora buri mwaka n’ubuhamya bw’abantu batandukanye. Turifuza ko twagira ikigo cy’amateka y’ibyabaye muri génocide yakorewe abatutsi, ibi bikorwa bikaba biri mu nshingano twiyemeje muri iyi mandant iriho. Niyemeje rero ko mbere y’uko uyu mwaka urangira tuzaba twabishyize mubikorwa.
Nkaba nanjye ngirango mbonereho nkwisabire Karirima nk’umunyamakuru kandi nk’umuntu ufite ubumenyi muri domaine ya documentation kuzabidufashamo ukatuba hafi ukanatwungura inama; mbaye nagushimiye.
Igihe.com : Watubwira uko mukorana na Leta y’u Bubiligi ndetse na za Ibuka zindi ?
Eric Rutayisire : Umbajije uburyo dukorana na Leta y’iki gihugu, ni byo koko nta kuntu tutakorana n’igihugu cyatwakiriye kikanemera ko dukorera ibikorwa byacu mu gihugu cyabo. Ni muri urwo rwego Ibuka Belgique ikorana na communauté française de Belgique ari nayo yaduhaye uburenganzira bwo kuba Centre labellisé nkuko nabivuze hejuru. Nk'uko ibuka-Belgique yabaye ku isonga y’izindi Ibuka, igize n’umuryango wa Ibuka-Europe kugirango tubashe guhuriza hamwe ingufu dufite. Nkaba nanakubwira ko ubu Ibuka Belgique ariyo iyobora mu gihe cy’imyaka ibiri Ibuka-Europe.
Igihe.com: Mu minsi ishize twumvise imanza z’abanyamuryango ba Ibuka-Belgique zageze no mu nkiko, wagira icyo ubitubwiraho ?
Eric Rutayisire: Kuri icyo kibazo, abanyamuryango bo mu Bubiligi nibo nifuza kubwira cyane cyane, nibyo koko Ibuka-Belgique yagize ibibazo, mu bihe bishize bitari byoroshye, ariko ndibaza ko ibyo bibazo tugomba kubisiga inyuma yacu, icya ngombwa ni ukureba no kumenya aho tujya, kandi ndibutsa ko abanyamuryango bose ba Ibuka-Belgique bareshya nta n'umwe uruta undi, kubera izo mpamvu z’ibyo bibazo byabaye ngombwa ko hitabazwa inzego z’ubucamanza ndetse abanyamuryango bamwe bavanwa kuri liste.
Uyu munsi nagirango mbwire abo bantu bavanywe kuri liste ko icyo kibazo
cyarangiye, ko uyu munsi statuts za Ibuka zibemerera kuba abanyamuryango. Naboneraho nkababwira ko imiryango ifunguye.
Ntabwo byoroshye kuba warigeze kuba umunyamuryango ukawitangira bwacya ukawuvanwamo. Iyi ni imwe mu nshingano ikomeye twihaye muri iyi mandat, turanifuza ko undi wese wumva ashaka kuba umunyamuryanga yatwandikira kuri iyi adresse:
Ibuka-mémoire et Justice, rue de la Prévoyance, 58 - 1000 Bruxelles, info@ibuka.net, site web : www.ibuka.net
Igihe.com: Mu kurangiza wavuga icyo wifuza kugeza ku banyamuryango ba Ibuka.
Eric Rutayisire: Narangiza nshimira Igihe.com kuba mwampaye uyu mwanya wo kugeza ku banyamuryango ba Ibuka Belgique n’abacikacumu muri rusange uko ibintu bimeze, ko kandi uyu muryango ari uwabo, uriho kubera bo. Aha ndabwira kandi nshishikariza cyane cyane abakiri bato kuza muri uyu muryango kuko nibo banyamuryango b’ejo hazaza.
Karirima Ngarambe Aimable
Correspondant- IGIHE.com - Belgique