Ahabanza Amakuru Abo turibo Amamaza Twandikire Umuryango Mail
Ibirimo
RDB Ads
BPR Ads
QQP Ads
Radio Izuba
Radio Flash
RSS Feed
Google Ads
Umuryango
igihe.com ifite Abanyamuryango
3800
. : : Iyandikishe : :
BiographySuccess storiesLife styleInterviews

Umubare munini w’abagore bacibwa inyuma ngo baba babigizemo uruhare


posted on Jun , 29 2011 at 20H 22min 43 sec viewed 5828 times



Bamwe mu bagabo bo mu kagali ka Kabuga ya Mbere, umurenge wa Rusororo ho mu karere ka Gasabo batangaza ko abagore benshi aribo batuma abagabo babo babaca inyuma ngo kuko iyo bamaze gushaka bahindura imyitwarire.

Aba bagabo bavuga ko abagore benshi iyo bamaze kugera mu ngo zabo bahinduka cyane, ugasanga bafashe indi sura.

Nsengiyumva Joseph akora akazi ku gutwara abantu kuri moto i Kabuga; avuga ko bitangira umugore agukunda, akwitaho ndetse akanakubaha ariko nyuma bikaza guhinduka. Hano atanga urugero avuga ko iyo umuntu agishakana n’umugore usanga agushyuhiriza amazi yo koga, nijoro ntabe yarya umugabo ataraza, ariko ngo iyo bamaranye amezi atanu ntaba akinamushyirira amazi mu rwiyuhagiriro, cyangwa ngo abe yamutegereza ngo barye, ahubwo atangira kumubaza aho yari yatinze.

Ikindi ngo iyo umugore atangiye kugenda ahindura imico bituma urukundo rugabanuka n’imibiri igahagana, bigatuma umugabo ajya gushaka umunezero ahandi.

Arimo aramwenyura, Nsengimana yagize ati: "erega burya uko umugore abyaye niko abyara ingeso kandi ahanini iza itari nziza."

Naho Tunguhore Isaac ufite umugore umwe n’umwana umwe avuga ko igituma abagore bacibwa inyuma ari uko usanga rimwe na rimwe bigira nabi bakanga gukora imibonano mpuzabitsina n’abagabo babo bavuga ngo bararwaye. Yagize ati : " ubu se nk’ubu uwanjye muciye inyuma naba nkosheje? Dore ubu amaze icyumweru atampa (hmmmm tudatera akabariro)!"

Tunguhore yavuze ko ahanini abagore aribo babyikururira ngo kuko ntiwamara igihe kingana n’iminsi irindwi uryama uteye umugabo ikibuno ngo abure kwigira ahandi.

Ikindi uyu mugabo yagarutseho ni uko ngo hari abagore bamara kushaka bundi mu kanwa kabo ntihongere gusohokamo ijambo riryoheye ugutwi, ahubwo bagahorana umwanga n’umushiha. Ngo hari n’abandi bamara gushaka bagatandukana no kwiyitaho, kwisiga, kwambara neza babiheruka batarabyara umwana wa mbere.

Yongeraho ati: " erega burya isuku n’amagambo ava mu mugore nibyo bimuryoshya."

Tunguhore avuga ko nta mpamvu yo kugirango umugore yumve ko yafatishije ngo ubundi yitware uko ashaka.

Abagore bo bati ni ingeso na kamere mbi z’abagabo!

Ineza Solange, umubyeyi w’imyaka 28 y’amavuko ku isaha ya saa saba n’iminota 43 yari arimo azunguza (acuruza) inkweto hafi ya gare yo mu Giporoso mu mujyi wa Kigali. Avuga ko amaze imyaka ibiri atabana n’umugabo we, batandukanijwe n’uko yamucaga inyuma.

Ineza avuga ko gucibwa inyuma bitavuga ko umugore aba yitwaye nabi ngo ahubwo ni ingeso baba bifitemo. Yagize ati: "uwanjye yatangiye gushurashura nkibyara umwana wa mbere, ntaranacupira! Jye mbona ari ingeso na kamere mbi zabo."

Akomeza avuga ko abagabo bagira kamera yo kwikunda no kwikakaza, iyo akubajije ikintu ukamusubiza nta bwoba abona wamusuzuguye agatangira kujya gushaka abamwumva kukurusha, ngo naho ibyo kwisiga no gucya ntacyo bivuze ku mugabo wamaze kuraruka.

Urubuga rwitwa cheatingways.com rugaragaza impamvu eshanu zituma abagabo baca inyuma abagore babo harimo: kumva urugo rwe rutamuhaza, kuba umugore atakiyitaho, kurambirwa gukorera imibonano mpuzabitsina mu rugo rwe, kuba atarigeze akunda umugore we. Impamvu ya gatanu ni iy'ingeso.

Mimi Rachel Mukandayisenga
facebook
More Articles | >>View all news in this category
Umugabo cyangwa umugore: ni nde ushinzwe amafaranga mu muryango?
 
Tumenye filozofiya (phylosophy): igice cya mbere
 
Amabwiriza-ngenderwaho 10 agenga ababyeyi
 
Ese kuba umugabo w’inganzwa ni ibisanzwe ?
 
Ubushakashatsi: umwana wabonye se aca inyuma nyina nawe aba afite amahirwe menshi yo kuzabikora
 
Ubushakashatsi: gushyingirwa byongera amahirwe yo kudahitanwa na cancer
 
Wabigenza ute igihe wahemukiwe n’uwo witaga umukunzi mugatandukana nabi?
 
Ese umuntu yemerewe kunywa ikawa iri ku gipimo kingana gute?
 
Waba ufitanye ikibazo n’umuntu? ese wagikemura gute? dore inama ugirwa
 
Page:1 |
AuthorsComments
Page:1 |
by jpusi Posted 2011-06-29 13:05:33

Ni ukuri ibyo muvuga ni byo ijana na mirongo 150% kuko genre feminin bose iyo bamaze kumenyerana n'abagabo usanga barigize utwaraha twajyahe! sinzi ibyo rwose bibaho pe. niba uri n'umukobwa utanabyemera,, rindira gato uzabibona kandi uzibuke. kweli,, badamu,,,, yewe aha....




 
:) :D ;) :p
:lol: :euh: :( :o
:colere2: o_O ^^ :-째
Email Adress :
Place your comment here:
(Maximum characters: 1000)
You have characters left.
Choose your avatar:
Copyright © 2009 - 2010 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved
Ibyerekeye iyubahirizwa ry’ubuzima bwite (Privacy policy) | Uburyo bw'imikoreshereze (Terms of use)
Our blog : http://igiheltd.blogspot.com