World Cup 2010: Iker Casillas ibyishimo byasesekaye ku munwa !
posted on Jul , 12 2010 at 18H 45min 44 sec viewed 4921 times
Iker Casillas umunyezamu wa Spain akaba ari nawe Captain w'iyi ikipe yamaze kwibikaho igikombe cy'isi yaraye atunguye benshi cyane ubwo yabazwaga n'umunyamakuru Sara Carbonero wanatorewe kuba " world's sexiest reporter " maze akamusoma imbere ya televiziyo biri kunyura live.
Uyu Sara Carbonero akaba yari yavuzweho byinshi mu minsi ishize kugeza aho yasabwaga kugaruka ariko kuba boyfriend we Iker Casillas yabashije kuzamura igikombe cy'isi byahaye icyizere abakunzi ba La Roja maze babasha kumubabarira ku byari bimaze iminsi bivugwa nyuma y'aho batsindiwe n'Ubusuwisi igitego kimwe ku busa.
Iker Casillas werekanye ibyishimo bye akaba yabuze amagambo menshi abwira umukunzi we maze aramusoma karahava, ibi bikaba byatunguranye cyane.
Nguko uko byari byifashe mu mafoto:
Casillas nka captain azamura igikombe cy'isi
Iker Casillas ari kubazwa uko yishimiye gutwara igikombe cy'isi