Amakipe abiri ahagarariye umugabane wa Afurika mu mikino ya 1/8 cy’irangiza mu gikombe cy’isi U 17
posted on Jun , 29 2011 at 19H 42min 46 sec viewed 2860 times
Kuwa gatatu tariki ya 29 Kamena hateganyijwe gutangira imikino ya 1/8 cy’irangiza mu mikino y’ igikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 17 kiri kubera muri Mexico kuva tariki ya 18 Kamena 2011, amakipe abiri ahagarariye umugabane wa Afurika niyo yabashije kugera mu mikino ya 1/8 cy’irangiza.
Umugabane wa Afurika wari uhagarariwe n’amakipe ane, nyuma y’ imikino y’amatsinda u Rwanda na Burkina Faso zahise zisezererwa, Congo Brazzaville na Côte d’Ivoire zikaba zitegura gukina imikino ya 1/8 cy’irangiza, ikipe ya Congo iraza gucakirana na Uruguay kuri uyu wa gatatu mu gihe ikipe ya Côte d’Ivoire izakina kuri uyu wa kane n’ ikipe y’ igihugu y’ u Bufaransa.
Ikipe ya Côte d’Ivoire ikaba yizeye rutahizamu Souleymane Coulibaly ubu uri kwigaragaza cyane aho amaze gutsinda ibitego 8 mu mikino 3 gusa, uyu musore akaba yatangiye no gushakishwa n’amakipe menshi y’ibihangange nka Real Madrid aho bari kumubonamo Drogba w’ejo hazaza.
Amakipe azakina imikino ya 1/8 cyirangiza:
Côte d’Ivoire, Congo,Brazil , Argentina, Ecuador , Uzbekistan , England , Australia , Mexico , Panama , France Japan , New Zealand , USA , Germany na Uruguay.
Kuwa Gatatu tariki ya 29 Kamena 2011
Uzbekistan - Australia
Brazil - Ecuador
Congo - Uruguay
Japan - New Zealand
Kuwa Kane tariki ya 30 Kamena 2011
Germany - USA
England - Argentina
France - Côte d’Ivoire
Mexico – Panama
Nyuma yaho ikipe y’ igihugu Amavubi isezerewe, abafana benshi bakaba bayitegereje igihe izagerera i Kigali, IGIHE.com ikaba ikibakurikranira igihe ikipe izahagerera.
Egide MUGISHA
|