Kuri ubu aho isi igeze n’iterambere abantu benshi bakoresha itumanaho rya internet kenshi cyane mu buzima bwabo, ibyo bigatuma rimwe na rimwe dushyira umwanya mwinshi mu bikorwa bikorerwa kuri internet kurusha ibyo dukora hanze. Internet rero yahinduye ubuzima bwacu kuva ku bato kugera ku bakuru, aho usanga abantu badafata umwanya wo guhamagarana kuko bari buvuganire kuri Facebook!
Tugiye by’umwihariko ku rubuga Facebook aho benshi kuri ubu batangazwa n’ukuntu bamwe muri twe barwitwaraho, haba ku mafoto bashyiraho cyangwa se ibintu batangarizaho! Kuri iyi nshuro twaganira ku biba nyuma y’uko umuhungu n’umukobwa batandukanye aho usanga kenshi habaho guterana amagambo, gushyiraho ubutumwa bwaba buva mu ndirimbo cyangwa ari wowe wabwihimbiye bujyanye n’akababaro k’urukundo n’ibindi nk’ibyo!
Ku bwanjye mbona iyo habayeho gutandukana ku bantu bakundanaga, bakabigeza kuri Facebook huti huti biba bibi kurushaho, inshuti zose zaba izikuzi n’izitakuzi bagahita bamenya inkuru, ari nako buri wese ayikina mu buryo ashatse mu mutwe we.
Usanga kenshi buri wese yandikaho ibintu atabwira mugenzi we amaso ku maso, bikavamo kubeshyerana, gushaka gukurura ishyari byose bikomeza kwica ibintu kurushaho. Rimwe na rimwe ubona umwe yahise ashyiraho amafoto ari kumwe n'inshuti kugira ngo arebe ko undi yakwandika akababaro ke ku rubuga rwe (wall).
Umujinya ukuyobora mu kwandika ibintu nk'ibi
Uko mbibona, mbona Facebook mu gihe cyo gutandukana ari ikintu cyo kwirinda kuko ishyira umubano wari bwite (private relationship) ku karubanda aho buri wese ayivugaho icyo ashatse.
Bumwe mu buryo bwo kubyirinda
• Kwirinda guhindura huti huti status yawe iva kuri “Relationship” yerekeza kuri Single, gusa ibi niyo wabikora hari uburyo bwinshi bwo kubikora kandi ntibijye ku karubanda, unyuze muri settings z’urubuga rwawe ushobora gukuraho ibijyanye na “Relationships” mu gihe gito ku buryo bidatera ikibazo.
Hari nk'abantu bagirana utubazo n'abakunzi babo, bagahita bashyiraho ngo "single", hashira iminsi ibiri bakiyunga, noneho kubera gushyuhaguzwa ugasanga yanditseho ngo 'engaged'! Yego hari abagufana ariko mu nshuti zawe hari ababibona bakazunguza umutwe, kuko bagufata nk'umuntu utari hamwe (stable).
• Kugerageza uko ushoboye kwirinda gutanga amakuru ajyanye n’urukundo rwawe kuri Facebook : aho isi igeze na Facebook birashoboka cyane gutangaza amakuru yawe mu masegonda make abantu barenze amagana bakaba bayamenye, kuba ubishobora ariko ntibivuze ko ugomba kubikora buri gihe, cyane cyane igihe bigeze mu gutandukana n’uwari umukunzi.
• Gufunga uwo mutandukanye (block user) ubu buryo buguha ubushobozi bwo gufungira urubuga rwawe umuntu runaka ku buryo iyo agushatse atakubona, bigatuma adashobora kubona icyo utangaza nawe ntushobore kubona iyo avuga.
Kuri Facebook yawe, iyo ukanze hejuru ku ruhande rw'iburyo ahanditse logout, haza utundi turongo (options). Hitamo ahanditse privacy, ukande kuri applications, uzabona ahitwa block people. Bazaguha aho wandika amazina y'uwo ushaka gukumira (block).
Ibyo bigufasha kubona umwanya wo kubitekerezaho neza utari kwihuta, kuko burya iyo muterana amagambo buri kanya imbere y’abantu muzi bavanze n’abo mutazi niho kenshi bipfira, kurusha uko wafata telefoni ugahamagara mugakemura ibibazo byanyu mu mahoro mwenyine.
Ubundi dukwiye kumenya ko iyo wanditse kuri wall y'umuntu, inshuti muhuje (common friends) kuri Facebook zirabibona! Yewe n'abatari inshuti zanyu bashobora kubibona niba account yawe nta banga rihagije ifite (privacy). Irinde rero kwandikirana n'umuntu ibyo mubonye.
• Kuba uretse Facebook: iyi nayo ni inzira ishobora gukora neza, aho ushobora guhitamo kuba uvuye kuri facebook kugira ngo wirinde kuba washyira ku karubanda ibibazo byawe dore ko utamenya n’umwanzi ari inde, ushobora kubitangariza amahanga yose, ugasanga mu nshuti 1000 ufite 800 zishimiye umwaku ukugwiririye!
Irinde kurebaho buri kanya kuko byakurwaza!
Ku bwacu twumva kuvugana hagati y’abantu babiri byakemura ikibazo kurusha kugishyikiriza Facebook, dore ko hari n’igihe kenshi wandikaho ako gahinda kagushengura ukabona bamwe bashyizeho “like” ukumirwa!
Ushobora kuba usoma iyi nkuru ariko icyo wowe ukumva ibi byo guterana amagambo utajya ubikora, ariko hari inshuti yawe uzi ko ibikora. Byaba byiza umugiriye inama kuko nicyo inshuti ziberaho.
Ku ruhande rwacu kandi, ntitugamijwe kubwira umuntu icyo agomba gukoresha account ye ya Facebook, ahubwo ni ukumuha amakuru ku buryo ashobora kubigenza abishatse, tukanamumenyesha icyo abandi bashobora kuba batekereza ku byo akora kuri Facebook.
Simbi na Olivier NTAGANZWA